Uru rugendo rwatangiye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 12 Werurwe ruzarangira ku wa 30 Werurwe 2022, bivuze ko harimo iminsi igera kuri 18 yo kuba bageze mu mirenge 416 igize u Rwanda.

Mu itangazo ryagenewe abanyamakuru rivuga ko Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze ko muri izi ngendo Abadepite bazagira umwanya wo kureba ko ibibazo byagejejweho mu ngendo ziherutse byakemutse uko bikwiriye.

Mukabalisa yasobanuye ko uru rugendo rugamije kurebera hamwe urugendo n’imibereho y’abaturage n’imbogamizi bahura na zo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yagize ati “Tuzaganira ku bibazo bitandukanye birimo ibirebana n’isuku n’isukura n’ibindi bigaragara mu miryango. Tuzagira n’umwanya wo kuganira n’imiryango ifite amakimbirane kugira ngo turebe mu by’ukuri ikiyatera.”

Yavuze ko kandi bazaganiriza Abanyarwanda ku birebana n’umuco wo kwizigamira no kwitabira kujya muri Ejo Heza.

Hari kandi gusuzuma aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje ko mu 2024 Abanyarwanda bose 100% bazaba bagejejweho amazi meza kandi abegereye. Icyo gihe umuturage wo mu cyaro ntagomba kurenza metero 500 ajya ku mugezi mu gihe uwo mu mujyi atarenza metero 50 ajya gushaka amazi.

Yavuze ko kandi hazakorwa raporo igaragaza ibyo Abadepite babonye kugira ngo hatangwe imyanzuro ku bibazo byagaragaye bityo inzego za Leta zibishinzwe zibishakire ibisubizo.

Muri iki gikorwa, Abadepite bazasura ibikorwaremezo birimo ibyo kubaka ibyumba by’amashuri no gusana ibishaje, imihanda na zimwe mu nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abadepite bazasura kandi imishinga y’iterambere n’ibikorwa bifitiye abaturage akamaro biteganyijwe mu ngengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2021/2022 mu rwego rwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabyo hagamijwe gukumira ibibazo bishobora kuvuka mu ishyirwa mu bikorwa ryayo bagamije gutanga inama ku byakosorwa hakiri kare.

Abadepite kandi bazagirana ibiganiro n’abaturage bahagarariye abandi hagamijwe kungurana ibitekerezo ku ngingo zinyuranye zigamije guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Nk’uko bisanzwe, biteganyijwe ko muri iki gihe Abadepite bagiye guha abaturage bazasanga urubuga rwo kwakira ibibazo by’abaturage bikurikiranwe ku buryo ibishobora gushakirwa umuti bihabwe umurongo.

Urugendo rw’Abadepite rwatangiriye mu Mujyi wa Kigali hagati ya 12-14 Werurwe 2022 mu gihe hagati ya 14-30 Werurwe 2022 bazaba bari mu ntara zose z’igihugu aho bazagera muri buri murenge.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze ko Abadepite biteguye guha umwanya abaturage no kumva ibitekerezo bafite
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze ko Abadepite biteguye guha umwanya abaturage no kumva ibitekerezo bafite
Abadepite bagiye kongera kuganira n'abaturage
Abadepite bagiye kongera kuganira n'abaturage