Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi mu Nteko Ishinga Amategeko yagaragaje, ku wa Kabiri, ko umushinga w’itegeko rigena amabanki n’ibigo by’imari urimo gusuzumwa, Ikigega cy’ubwishingizi kirimo kizongera icyizere ku bagana amabanki n’ibigo by’imari.
Visi Perezida wa Komisiyo, Clotilde Mukakarangwa, avugana na RBA yagize ati “Abanyarwanda babikije amafaranga muri banki, mu bigo by’imari biciriritse igihe ya banki cyangwa cya kigo cy’imari cyahombye wa Munyarwanda washyizemo amafaranga mu buryo bwo kugira ngo amafaranga ye abe abitswe neza atazagira ikibazo, cya kigega kibashe kumugoboka muri icyo gihe icyo kigo cyahombye cyangwa iyo banki yahombye.”
Abadepite bahamya ko uyu mushinga ufite intego yo gutinyura Abanyarwanda, bakumva ko nibabitsa muri banki cyangwa mu bigo by’imari amafaranga atazashya, mu gihe ikigo abikijwemo cyahomba.
Mu kwiga uwo mushinga, hateganywa ko nikijyaho cyazagenzurwa na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), ikanagena uko amabanki azajya agitangamo imisanzu.
BNR izaba inafite inshingano zo kugena ingano y’amafaranga yahabwa ababikije mu kigo cy’imari cyangwa banki runaka byaguye mu gihombo.
Hagati aho, Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ibigo by’imari muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi yavuze ko mu gihe ikigo cy’imari runaka cyaba kigize ibyago kigahomba, kizajya giha abari abakiriya b’ikigo cyahombye 50% by’amafaranga bari barabikijemo, naho andi bakayategereza nyuma yo guteza cyamunara umutungo utimukanwa wa cya kigo cy’imari cyahombye.
Kuba ubwo bwishingizi bw’amafaranga y’ababitsa mu bigo by’imari ntabwariho byatumye mu myaka ishize ibigo by’imari bihomba, ababikijemo bahomba amafaranga yabo.
Kugana ibigo by’imari n’amabanki bigenda bitera imbere mu Rwanda. Bijyanye n’ubukangurambaga baturage benshi hirya no hino mu gihugu bari kugana Umurenge SACCO. Raporo iheruka ya BNR yagaragaje ko Imirenge SACCO ifashe 52% by’umutungo w’Ibigo by’Imari biciritse mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO