Babisabwe ku wa 3 Mutarama, ubwo batangiraga amahugurwa y’iminsi ibiri agamije kubongerera ubumenyi bubafasha kumvikanisha akamaro karyo mu iterambere n’imibereho myiza by’abanyarwanda.
Inararibonye mu by’uburinganire akaba n’umwe mu batanze ikiganiro, Kamashazi Donah, yababwiye ko hakenewe imbaraga zihariye zo guhindura imyumvire iciriritse ya bamwe kugira ngo uburinganire n’ubwuzuzanye bugerweho.
Kamashazi yavuze ko kugira ngo bitange umusaruro, ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rikeneye gusobanurwa mu buryo abagore batumva ko batsikamiwe n’abagabo, n’abagabo ntibafate abagore nk’abatabifuriza icyiza.
Ati “Dukeneye kubaha amakuru nyayo. Ntidukwiriye gushinja abagabo cyangwa abagore kugira uruhare mu miterere ya sosiyete dusanganywe [...] Mu buringanire n’ubwuzuzanye, nta n’umwe uhomba, twese turunguka.”
Politiki ya Leta igenga ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye yatangijwe mu 2010, igamije kurandura ubusumbane mu muryango Nyarwanda.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Nadine Umutoni Gatsinzi, yababwiye ko Politiki y’Uburinganire n’ubwuzuzanye ikwiye gushingira ku kuyubahiriza muri gahunda zose, kwemera ko hari ibikeneye gukorwa byo kuzamura umugore, kongera ubushobozi kugira ngo ibashe kubahirizwa no gufatanya n’abagabo mu guhangana n’ikinyuranyo kiri hagati y’abagabo n’abagore.
Umutoni yavuze ko mu minsi izaza, kwigisha uburinganire n’ubwuzuzanye hazakenerwa ko abagabo babigiramo uruhare rwihariye kuko ari ingenzi kugira ngo bwumvikane kurushaho nk’uko New Times yabitangaje.
Ati “Twarabibonye ko biteza amakimbirane iyo wongerera ubushobozi abagore, abagabo nta ruhare babigizemo.”
Abadepite bemeye ko hari byinshi bikeneye gukorwa kugira ngo abanyarwanda barusheho kumva ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, guhera ku rwego rw’umuryango.
Depite Nyirabega Euthalie, yavuze ko iterambere ry’abaturage rihera ku guhindura imyumvire, kandi ko n’uburinganire n’ubwuzuzanye butakumvikana imyumvire itahindutse.
Yavuze ko abagize umuryango bose bakwiye gukora ku buryo abagore n’abagabo bahabwa amahirwe angana.
Ati “Kwigisha bikeneye gukorwa ku rwego rurenze ubukangurambaga. Dukeneye gutangirira ku rwego rw’umuryango.”
Depite John Ruku-Rwabyoma, yavuze ko kwigisha uburinganire bikeneye guhera ku rubyiruko kuko arirwo rufite uruhare runini mu kubaka umuryango utabogama mu gihe kiri imbere.
Hari byinshi Leta yakoze mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda, birimo guha abagore uruhare muri gahunda zo kurandura ubukene, kongera uruhare rw’abagabo n’abagore mu nzego zifatirwamo ibyemezo, kugira uruhare muri gahunda zo kurengera ibidukikije, guhabwa uburenganzira bungana ku butaka, gushyira abakobwa mu ishuri n’ibindi.
Raporo y’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi(World Economic Forum) yitwa Global Gender Gap 2018 yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatandatu ku Isi n’uwa mbere muri Afurika mu kuziba icyuho mu buringanire hagati y’abagabo n’abagore, mu gihe umwaka wawubanjirije rwari ku mwanya wa kane.



















TANGA IGITEKEREZO