Kuva mu 2009, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kuzamura uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa, ariko usanga binubira ko badahabwa umwanya uko bikwiye wo kugaragaza ibikeneye kwibandwaho mu kugena ingengo y’imari ya Leta.
Ibi ngo bituma ibiteganyijwe bitaramba kuko nta ruhare abagenerwabikorwa baba babigizemo.
Kuri uyu wa Gatatu ubwo Minisiteri y’imari n’igenamigambi yahaga Abadepite bashya, ikiganiro ku itegura, isesengura n’itorwa ry’ingengo y’imari, bayisabye kwita cyane ku ruhare rw’abaturage.
Depite Barikana Eugène yavuze ko n’ubu abaturage bakigaragaza ko badahabwa umwanya ukwiye.
Ati “Ugasanga abantu bashyira imbaraga mu gutegura ingengo y’imari ariko mu gutegura igenamigambi nta zirimo. Uruhare rw’abaturage ku rwego rw’umudugudu no ku kagari ntibyitabwaho cyane. Hakwiye gushyirwamo imbaraga kuko igenamigambi rituruka hasi”.
Depite Uwamariya Odette yavuze ko hashize igihe gahunda yo kumva abaturage mu gihe cy’igenamigambi itangijwe, ndetse ko ikwiriye kunozwa kurushaho bikibonamo cyane, bikongera n’uruhare rwabo mu kubishyira mu bikorwa.
Depite Mpembyemungu Winifrida yagize ati “Hari ingamba ki mu kurushaho guha abaturage uruhare mu igenamigambi kugira ngo ingengo y’imari ikoreshejwe nk’ibikorwa remezo birushaho kubyazwa umusaruro.”
Yakomeje avuga ko hari igihe bikorwa ariko ntibiwubyazwe uko bikwiye kandi intego iba ari uguhindura imibereho myiza y’abaturage.
Umunyamabanga wa Leta muri Minicofin, Dr. Uwera Claudine, yagize ati “Gutegura igenamigambi mu by’ukuri ni ikintu gikwiye kunozwa cyane. N’ubu hari amavugururwa ari gukorwamo kugira ngo turyongerere imbaraga kuva ku mudugudu kugera hejuru.”
“Umuturage akaba ariwe ubigiramo uruhare cyane, kuko afite uruhare kugira ngo ibyagezweho bibe byaramba.”
Yanabwiye Abadepite ko nabo bakwiye gushishikariza abaturage kwitabira ibikorwa byo gutegura ry’ingengo.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko rwakoze ubushakashatsi, rugasanga hari aho abaturage badahabwa umwanya mu bikorwa ndetse banafatwa nk’abadafite ubumenyi.
Nubwo hari aho uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa rukiri hasi, RGB ivuga ko hari aho bimaze gutera intambwe nko mu bijyanye no gutanga ibitekerezo bya politiki biri ku kigero cya 90%, mu kwishakamo ibisubizo bikaba biri kuri 85%.



















TANGA IGITEKEREZO