Ni ikibazo basuzumye kuri uyu wa Gatatu nyuma yo kukigezwaho na koperative y’abatwara abanyeshuri ‘Rwanda School and Students Transport Cooperative’.
Abanyamuryango b’iyi koperative bagaragaje ko bakora amasaha atatu gusa ku munsi kubera ko iyo bagejeje abanyeshuri aho biga, basabwa guparika imodoka ndetse mu biruhuko na weekend babaka batemererwa gukoresha izo modoka.
Visi Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’ubucuruzi mu Nteko Ishinga Amategeko, Ayinkamiye Spéciose, yavuze ko bagaragarijwe n’abakora muri uru rwego ko iyo bateranyije iminsi bamara badakora ihwana n’amezi ane mu mwaka.
Mu gusesengura iki kibazo, komisiyo yaganiriye na RURA. Ubuyobozi bwayo ngo bwavuze ko ibikorwa byo gutwara abagenzi birimo ibyiciro bibiri birimo icyo gutwara abagenzi basanzwe n’icyo gutwara abanyeshuri kandi buri muntu ahitano ibyo ashaka akabihererwa uruhushya iyo yujuje ibisabwa.
Yavuze ko amezi bamara badakora ari atatu aho kuba ane.
Abadepite bavuze ko iyi mikorere ibangamiye politiki yo gukora amasaha 24 mu minsi irindwi.
Depite Nyirabega Euthalie yavuze ko iyo udakora igihe cyose ubukungu butaba buhagaze neza mu gihe basabwa no gutanga imisoro.
Depite Hindura Jean Pierre yavuze ko kuba imodoka zitwara abanyeshuri zarasizwe irangi hari icyo byakemuye n’icyo byangije.
Ati “Niba nguze ‘coaster’ tukayigura ku giciro kimwe, tugatanga imisoro ingana, ubwishingizi bungana, iyawe igakora igihe cyose njyewe iyanjye igakora igihe gito, nzagaruza amafaranga gute, ubwo ku misoro bizagenda bite?”
Yakomeje agira ati “Hagati ya mu gitondo na nimugoroba umushoferi utwara abanyeshuri yagombye kuba akora ibindi. Ubonye n’ikiraka cyo gutwara abantu mu bukwe ntibimukundira kuko imodoka iriho amarangi. Icyo cyuho cy’amezi bamara badakora kirababangamiye.”
“Imodoka zikwiye kwemererwa gukora ibindi n’amarangi byashoboka akavaho. Byashoboka, ntabwo bisi ari iz’ibigo. Iz’ibigo nta kibazo ariko umuntu uri mu bucuruzi akamara iminsi adakora agatanga ubwishingizi nka mugenzi we, na we bakwiye gusubizwa.”
Komisiyo yavuze ko RRA yababwiye ko imisoro n’amahoro bayitanga hakurikijwe iminsi bakoze ariko abatwara abanyeshuri na bo bifuje ko aho kugira ngo bamare gutwara abanyeshuri baparike, bajya bemererwa gutwara abagenzi.
Kuri icyo cyifuzo ngo RURA yagaragaje ko bikozwe gutyo byateza akajagari ariko Depite Rukurwabyoma John, yavuze ko atumva aho ako kajagari gashingiye.
Ati “Turacyafite ingorane z’imodoka zitwara abantu, mureke izi bisi zitware abantu mu masaha menshi ashobotse. Ujyanye abana ku ishuri uvuyeyo ufashe abantu ubakuye Kabuga jugujugu ubajyanye Nyabugogo uragarutse ufashe abana urabatwaye. Ku wa Gatandatu, kuraho cya cyapa cya ‘School bus’ ujyane abantu mu bukwe, mu ngendo z’abashaka kureba ibyiza by’u Rwanda hirya no hino. Wakoze ubyishyurirwe unasore. Sindeba aho bigonganira bigenze bityo.”
“Turacyafite imodoka nke, dukwiye guha amahirwe ba nyiri bisi bagakora bakishyura imisoro.”


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!