00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite basabye ko imikorere ya Meteo Rwanda ivugururwa

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 25 May 2023 saa 02:28
Yasuwe :

Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, basabye ko imikorere y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere ivugururwa, kugira ngo kibashe kuzuza inshingano zacyo zo gufasha Abanyarwanda by’umwihariko abahinzi, kumenya uko bitwara mu bikorwa byabo.

Byagarutsweho ubwo Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi yagezaga ku Nteko Rusange raporo ku isesengura yakoze ku bikorwa bya Banki Nkuru y’Igihugu y’umwaka wa 2021/2022, kuri uyu wa 24 Gicurasi 2023.

Iyi Komisiyo yagaragaje ko isesengura ryayo ryagaragaje ko umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi utaragera ku rugero rwifuzwa kubera imbogamizi ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere, ubwishingizi bw’ibihingwa bukiri hasi, igiciro cy’ifumbire mvaruganda cyiyongereye bigatuma ikoreshwa ryayo rigabanuka n’inguzanyo zo mu rwego rw’ubuhinzi zikiri hasi.

Urwego rw’abikorera na rwo ngo ruracyari hasi mu gushora imari mu buhinzi n’ubworozi, n’ababigerageje usanga bacibwa intege no guhabwa inguzanyo ku giciro cyo hejuru, bigatuma bamwe batinya igihombo.

Kuri ibi bibazo hiyongeraho icy’uko Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iteganyagihe (Meteo Rwanda) nta bushobozi gifite bwo gutanga amakuru mu gihe giciriritse nibura cyaba kingana n’igihembwe cy’ihinga, ari byo byafasha mu igenamigambi ku bakora umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi.

Depite Muhongayire Christine yavuze ko banagaragarijwe ko aho Meteo Rwanda ikorera itisanzuye, idafite abakozi n’ubushobozi buhagije kandi nta shami ryihariye rishinzwe ikoreshwa ry’amakuru y’ubumenyi bw’ikirere mu buhinzi n’ubworozi.

Ati "Uru rwego rukwiye kuba rudufasha twese nk’Abanyarwanda kumenya uko ikirere gihagaze muri ibi bihe kigenda gihindagurika ndetse kikanadutungura hakaba n’ibiza. Uru ni urwego rwakabaye ruhabwa imbaraga n’ubushobozi ku bijyanye n’abakozi n’ibikoresho, ku buryo rutanga amakuru yizewe abaturage baheraho bagakoresha."

Depite Uwamariya Veneranda, yavuze ko nk’ikigo cya leta kibarizwa muri Minisiteri y’Ibidukikije, intego nyamukuru yacyo nari ugutanga amakuru y’ubumenyi bw’ikirere yizewe, hagamijwe umutekano w’abantu n’ibyabo ndetse n’iterambere ry’abaturage.

Yasabye ko habaho gukurikirana Meteo Rwanda ku buryo igira ubushobozi mu mikorere buyifasha gutanga amakuru nibura kugeza ku mezi atandatu, kugira ngo yifashishwe n’abahinzi borozi.

Depite Bitunguramye Diogène yagize ati "Ibibazo bya Meteo bikwiye gusesengurwa kurushaho kugira ngo haboneke umuti wafasha iki kigo kuzuza neza inshingano zacyo."

Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi, Depite Munyangeyo Theogène, yavuze ko biragaragara ko imikorere ya Meteo Rwanda yaba ari inzitizi "muri iki kibazo dufite kidukomereye cy’ubuhinzi n’ubworozi ariko biranaguka bikagera no ku biza."

Yavuze ko Komisiyo ikwiye kwinjira muri iki kibazo ikagishyira ku murongo, ku buryo umwanzuro uzafatwa wazagira icyo utanga.

Meteo Rwanda yasabiwe kuvugururwa kugira ngo ijye itanga amakuru yakwifashishwa mu buhinzi n'ubworozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages