Babisabye Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, ubwo yabahaga ikiganiro ku itegura, isesengura n’itorwa ry’ingengo y’imari ya Leta.
Zimwe mu nkomoko y’ingengo y’imari ya Leta harimo amafaranga y’imbere mu gihugu arimo nk’imisoro n’ava hanze nk’inkunga n’inguzanyo.
Ingengo y’imari ya 2018/19 ingana na miliyari 2443.5 Frw, igizwe n’ amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 1508 Frw, bingana na 62% by’ingengo y’imari.
Igizwe kandi n’inkunga z’amahanga zizagera kuri miliyari 396.3 Frw bingana na 16 % by’ingengo y’imari yose; inguzanyo z’amahanga zikagera kuri miliyari 400.9 Frw bingana na 16% by’ingengo y’imari yose.
Igaragaza kandi ko inguzanyo z’imbere mu gihugu zizagera kuri miliyari 137.7 Frw, bingana na 6 % by’ingengo y’imari yose.
Abadepite bavuze ko u Rwanda rukwiye kuba rufite uburyo bw’igihe kirekire, bugaragaza uko ruzigobotora gutungwa n’inguzanyo z’amahanga, ngo kuko hari igihe biba umutwaro ku gihugu.
Depite Ndangiza Madina yavuze ko hari ingero z’ibihugu byafashe amadeni bikagorwa no kuyishyura.
Ati “Ndibaza ku bijyanye no kwishyura amadeni. Nubwo batugaragarije ko hari gahunda nziza, ariko hari ibihugu duturanye byagiye bigaragara ko hari igihe ufata amadeni bikazatinda kurangira, kandi uko ritinda niko riremerera igihugu.”
“Ese hari izihe ngamba z’uko tutagwa muri icyo kibazo cyo kwishyura amadeni aremereye aho usanga ibihugu bimwe, ibyo bikorwa byegukanwa n’ibihugu byatanze ayo madeni?”
Depite Uwanyirigira Gloriose, yavuze ko afite impungenge z’uko u Rwanda rwakwishyura menshi bitewe n’uko agaciro k’idolari kagenda kiyongera.
Ati “Ntekereza ko twagombye gutereza muri icyo gihe kinini wenda niba bihuzwa n’ifaranga, ko bishobora kuturemerera.”
Depite Ndagijimana Léonard yagize ati “Ni iki cyakorwa mu cyerekezo 2050 kugira ngo ibyo u Rwanda rujyana n’ibyo rukura hanze byiyongere. Kuko niho dukura amafaranga asabwa kugira ngo twishyure. Kugira ngo haboneke amafaranga twishyura. Ni izihe ngamba mwafashe?”
Umunyamabanga wa Leta muri Minicofin, Dr. Uwera Claudine, yabasubije ati “Kimwe mu ngamba zo mu cyerekezo 2020, ziri no mu cya 2050 ni ukongera ibyo u Rwanda rushora hanze. Iri mu bizafasha kugabanya icyuho kiri hagati y’ibyo dukura n’ibyo tujyana hanze.”
Yakomeje agira ati “Hari ukongera nka Serivisi z’ubukerarugendo bigira uruhare rukomeje ku musaruro mbumbe w’igihugu. Ibyo nabyo biri gushyirwamo imbaraga cyane.”
Dr. Uwera yanavuze ko hazakomeza kurebwa ibyo u Rwanda rukura hanze kandi rufite ubushobozi bwo kuba rwabyikorera, rukabikora, gushyira imbaraga muri gahunda zo kwishakamo ibisubizo kw’abanyarwanda n’ibindi.
Raporo y’Ikigo cy’Abanyamerika Gallup’s Law and Order Index 2017, yashyize u Rwanda ku mwanya wa Gatanu ku Isi mu bihugu bitekanye n’amanota 87%.
Raporo yayo ya 2018 yo yashimangiye ko ruza ku mwanya wa kabiri mu bifite abaturage batekanye muri Afurika.
Ugutekana kw’abanyarwanda ntikurangirira mu kuba barya bakaryama gusa.
Amafaranga leta ishyira mu bikorwa by’iterambere ava mu nguzanyo z’amahanga, ibipimo bigaragaza ko u Rwanda rufite izibasha kugenzurwa kurusha ibindi bihugu byo mu karere.
Ibyo bijyana n’uburyo rugaragaza ubushobozi bwo kwishyura inguzanyo rufata, nk’uko byagaragajwe na Standard and Poor (S&P) Global Ratings 2018.
Raporo y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu (World Economic Forum, WEF) mu 2016, igaragaza ko u Rwanda ari igihugu cya mbere muri Afurika gifite guverinoma itajegajega, rukaba ku mwanya wa karindwi ku Isi.
Raporo y’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (WEF), igaragaza uko Polisi z’Ibihugu zihagaze mu kugirirwa icyizere n’abaturage, yashyize iy’u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika n’uwa 13 ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO