00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite basobanuriwe icyo imishinga y’Umuhora wa Ruguru izamarira Abanyarwanda

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 4 March 2015 saa 08:12
Yasuwe :

Abaminisitiri basobanuriye Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda icyo umuhora wa ruguru uzamarira abanyarwanda n’aho imishinga y’ibikorwaremezo byawo igeze.

Kuri uyu wa kabiri ni bwo abaminisitiri barimo uw’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, uw’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Amb. Valentine Rugwabiza, Claver Gatete w’imari n’igenamigambi, uw’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba n’Umunyamabanga wa Leta ufite gutwara abantu n’ibintu mu nshingano ze, Alexis Nzahabwanimana, basobanuriye Inteko Ishinga Amategeko aho imishinga yo kwinjira mu ikoreshwa ry’umuhora wa ruguru, NCIP igeze.

Ikinyamakuru The New Times kivuga ko Minisitiri Mushikiwabo yasobanuye ko iyi mishinga ihuriweho n’Akarere itatumye akarere kagira icyerekezo kimwe gusa, ahubwo ko yanatumye habaho umubano mwiza ku bihugu bihana imbibi.

Ati “ Gahunda y’ikoreshwa ry’Umuhora wa Ruguru ni umushinga ukwiye kuba warashyizwe mu bikorera. Iki ni cyo cyatumye tubona inyungu z’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, mu gihe gito gishoboka. Ubushake n’imbaraga by’abaturage ndetse n’abakuru b’ibihugu, ni byo byatumye iyi gahunda ibasha kugerwaho.”

Kuba gahunda ya NCIP ifite akamaro, byatumye n’ibihugu bitari muri EAC nka Ethiopia na Sudani y’Amajyepfo biyitabira.

Muri Kamena 2013, u Rwanda, Kenya na Uganda byagiranye amasezerano yo kwihutisha umushinga wo gushyira mu bikorwa ikoreshwa ry’umuhora wa ruguru.

Uyu mushinga ugamije guhuza ibihugu bidakora ku Nyanja n’icyambu cya Mombasa kiri muri Kenya. Ibyo bihugu ni Uganda, u Rwanda, Sudani y’Amajyepfo n’u Burundi.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Ambasaderi Gatete avuga ko amaserano y’umutekano ari ingenzi cyane mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda binyuze mu mahoro arambye n’umutekano mu karere.

Minisitiri Rugwabiza yavuze ko n’ubwo imyaka ibiri ari mike kugira ngo babashe kumenya akamaro k’uwo mushinga, inyugu zatangiye kwigaragaza.

Ati “Ubu abantu bashobora kujya muri Uganda na Kenya uko bashatse, bakoresheje indangamuntu zabo, ibigo by’itumanaho na byakuyeho amafaranga bakataga uhamagawe ari muri kimwe muri ibi bihugu, imirimo yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzahuza ibi bihugu bine yaratangiye; ibi ni byo byerekana ko iyi gahunda y’akarere izagera kure.”

Depite Jean Marie Vianney Gatabazi yavuze ko urugaga rw’abikorera rugomba kugira uruhare rugaragara muri iyi mishinga y’Akarere niba koko izatuma habaho izamuka ry’ubukungu ku buryo burambye ndetse n’ihangwa ry’imirimo.

Abo bayobozi bari batumiwe n’Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo barusheho gusobanura neza akamaro ka NCIP ndetse banerekane n‘ibigenderewe mu gihe Kigali yitegura kwakira inama ya NCIP mu mpera z’iki cyumweru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages