00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite batanze impuruza ku bayogoje ba mukerarugendo basura Pariki y’Ibirunga

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 22 November 2023 saa 09:53
Yasuwe :

Abadepite basabye Urwego rw’Iterambere gukorana n’inzego zishinzwe umutekano ndetse n’iz’ibanze mu Karere ka Musanze mu guhashya abazwi nk’Abagogezi, bazengereje ba mukerarugendo basura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Babibwiye Umuyobozi Mukuru wa RDB, Gatare Francis kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2023, ubwo yari yitabye Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye muri uru rwego rw’ubukerarugendo.

Kimwe mu bibazo Abadepite bagaragaje nk’igikoma mu nkokora ubukerarugendo by’umwihariko abantu basura Ingagi zo mu Birunga n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo i Musanze, ni icy’abantu bazwi nk’Abagogezi.

Ni urubyiruko rurimo n’abantu bakuru bafite ingeso yo kuza ku mahoteli gutegereza abashyitsi bakaza kubasaba imyorondoro yabo na aderesi zabo ngo nyuma bakabandikira akenshi babasabiriza bigatanga isura itari nziza.

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabagwiza Edda ati “Hari ikibazo cy’urubyiruko ruzwi ku izina ry’Abagogezi, rwihererana ba mukerarugendo ku rwinjiriro rwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, rukabaka za email na nimero za telefone nyuma bakabandikira babaha amakuru atari ukuri, bagamije guharabika isura y’Igihugu.”

Depite Winifrida Mpembyemungu yavuze ko ikibazo cy’Abagogezi gihangayikishije ku buryo hakwiriye ubufatanye bw’inzego mu kugihashya.

Ati “Nashakaga gutanga igitekerezo cy’uko igihe hari igikorwa gifatika cyabaye hari abanyamahanga badusuye nk’igihe cyo Kwita Izina, mu mikoranire n’inzego hazajye habaho kureba bariya bantu baza kugogera koko.”

“Iyo burya ibirori birangiye, mu gihe abantu basuhuzanya cyangwa bajya mu bindi, hari urubyiruko rwinshi rugenda rugasa nk’aho rutangira abanyamahanga, iyo ubireba ubona biteye isoni, bagenda babasaba nimero zabo kandi biba bitagaragara neza.”

Depite Mpembyemungu yavuze ko hakwiye ingamba zo gukemura iki kibazo kuko bituma abasura u Rwanda cyangwa abashyitsi baba baje mu birori usanga batisanzura neza.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Gatare Francis yagaragaje ko ikibazo cy’Abagogezi ari ikibazo gikomeye ariko ubundi cyakabaye gikemurwa n’imiryango.

Ati “Ibi ni ibibazo byakabaye bikemurwa n’imiryango, abana barimo, abana bari mu mihanda, abasiba amashuri, abana bakeneye uburere bwagakwiye kuba bubafasha ariko ntabwo twakwirengagiza ko ari inshingano zacu twese[…]”

“Ndetse hari n’abantu bakuru babikora nabo usanga baba bagamije kugira ibyo basaba ba mukerarugendo. Ni imico mibi, tuzakomeza kuganiriza abantu bari mu turere dusurwa cyane kugira ngo bamenyere kubana cyangwa kubonana n’abaza babasanga batumva ko bagomba kubabuza umutekano, babakurikirana, babasaba nimero zabo.”

Gatare yatangaje ko hari n’uburyo bw’ubukerarugendo bushya, aho usanga abantu baturuka hanze bashaka kujya guhura n’abaturage, kugira ngo barebe uburyo Abanyarwanda babayeho.

Ati “Akenshi dushaka iyo miryango ifite umuco wo guhura n’abantu no kuganira n’abantu batabonye buri muntu wese ko bagomba kugira icyo bamusaba cyangwa bamukuraho.”

RDB yavuze ko hakwiye ubufatanye bw’inzego zitandukanye zaba iz’umutekano ndetse n’inzego z’ibanze mu gukangurira abaturage kwirinda umuco wo kubuza umutekano abasura u Rwanda.

Abadepite batanze impuruza ku ‘Abagogezi’ bayogoje ba mukerarugendo basura Pariki y’Ibirunga
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Gatare Francis yagaragaje ko ikibazo cy’Abagogezi ari ikibazo gikomeye ariko ubundi cyakabaye gikemurwa n’imiryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages