Izi mpungenge Abadepite bazigaragaje kuri uyu wa kabiri tariki 26 Gicurasi ubwo basuzumaga bakanatora umushinga w’Itegeko rigena ikigega cy’ubwishingizi bw’umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara.
Itegeko ryakurikizwaga ni iryatowe mu mwaka wa 2013, ryagenaga ko umukozi wese w’umugore urebwa n’amabwiriza y’umurimo, ahabwa ikiruhuko cy’amezi atatu bingana n’ibyumweru 12, agahembwa umushahara we wose mu gihe cy’ibyumweru bitandatu gusa, ibindi byumweru 6 bisigaye agahabwa 20% by’umushahara we.
Iri tegeko ryatowe hagamijwe kwimakaza politiki y’uburinganire bw’umugabo n’umugore no guca zimwe mu nzitizi abakoresha cyane cyane abikorera bagenderagaho banga gutanga akazi ku gitsina gore, birinda ko nibabyara bazishyurwa amezi atatu badakora.
Nyuma y’umwaka byagaragaye ko iyi gahunda ibangamira politiki ya Leta yo kwita ku mwana mu gihe cy’iminsi 1000 kuko umubyeyi yasubiraga mu kazi ataragira imbaraga bikamugiraho ingaruka n’umwana, ahanini bitewe no kwanga gukatwa umushahara we ngo ahabwe 20% gusa.
Abadepite bagaragaje ko kuba iri Tegeko rishya ryemerera umugore uri mu kiruhuko guhembwa umushahara we wose mu gihe cy’ikiruhuko binyuze mu kigega cy’ubwishingizi cyihariye kizareba buri wese ugengwa n’amabwiriza y’umurimo, ari umwanya wo gukuraho impungenge zatumaga hari ababyara bake bitewe n’akazi.
Depite Kantengwa na bagenzi be babwiye Inteko rusange ko kuba nta mupaka w’abana washyizweho bazishingirwa bizakuraho ubwoba bwo kubyara kuko umubyeyi azumva ko ntacyo bihungabanya ku kazi ke.
Yagize ati “Kuba muri iri tegeko nta mubare ntarengwa w’abana bazishingirwa ngo umubyeyi yirinde kubarenza atinya ko akazi ke kahungabana, ni nko gutanga uburenganzira bwo gushyigikira kubyara benshi kuko ntacyo azaba yishisha.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi ushinzwe igenamigambi Dr Uziel Ndagijimana yamaze impungenge Abadepite, abereka ko ingamba Leta yafashe zo kuboneza urubyaro mu myaka icumi ishize, Abanyarwanda bazumvise kandi hazakomeza gutangwa inyigisho kuri iyi gahunda.
Yagize ati “Bigaragara ko mu myaka icumi igipimo cyo kuboneza urubyaro kimeze neza, muri 2020 tuzaba turi ku bana 3 kuri buri rugo. Ibi byagezweho kubera gahunda zo kuboneza urubyaro nko kwifungisha, gukoresha agakingirizo n’ibindi. Tuzakomeza kwigisha abaturage bakomeza inzira batangiye.”
Itegeko rishya rigena ubwishingizi bw’umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara ryemejwe n’Abadepite, rizashyikirizwa Komisiyo ibishinzwe, ryemezwe n’Iteka rya Perezida wa Repubulika.
Iri tegeko rigena abakozi bose batangirwa ubwiteganyirize bw’izabukuru bazajya batanga 0.3% n’umukoresha akabatangira 0.3% , ajye mu kigega kizajya gihemba umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara.
Ubu bwishingizi buzaha agaciro umugore wese watanzemo umusanzu we guhera ku kwezi kumwe. Buzacungwa mu buryo bwihariye n’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB).
Cyprien Niyomwungeri



















TANGA IGITEKEREZO