00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite batewe impungenge n’ubwiyongere bw’ibibazo bishamikiye ku isaranganya ry’ubutaka

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 14 March 2017 saa 12:05
Yasuwe :

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bagaragaje ko batewe impungenge n’ubwiyongere bw’ibibazo bifitanye isano na gahunda y’isaranganya ry’ubutaka yabayeho kuva mu 1994-2012, bikomeje kwakirwa n’inkiko n’inzego z’abunzi.

Izi mpungenge zagaragajwe na Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, Ubumwe bw’Abanyarwanda no kurwanya Jenoside, ubwo yari yatumije Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Gasana Richard ngo atange ibisobanuro ku bibazo byakagaragayemo.

Perezida w’iyi komisiyo, Depite Byabarumwanzi François yavuze ko iyo barebye raporo ya Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu buri mwaka, basanga byinshi mu bibazo bigaragazwa n’abaturage birebana n’ubutaka.

Ati” Mu gihe cyo gusaranganya ubutaka, hari ibibazo byinshi hagati y’abantu, byagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa na nyuma yaho.”

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Richard Gasana, yavuze ko amateka y’u Rwanda yatumye bamwe bahunga abandi bagafungwa kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yatumye ibibazo by’ubutaka biba byinshi mu gihugu hose.

Ati ” Ubwo gahunda yo gusaranganya ubutaka yashyirwaga mu itegeko, hari abantu bari batunze ubutaka bari hanze y’igihugu, mu gihe abandi bari bafungiwe ibyaha bya jenoside. Ibi bisobanuye ko komisiyo yari ishinzwe gusaranganya ubutaka itari ifite amakuru nyayo kuri ba nyiri ubutaka bose, ari nabyo bishobora kuba ari intandaro y’ibibazo bihari none.”

Yatanze urugero rw’abantu bamaze igihe kinini badahari, bagasanga ubutaka bwabo bwaragabanyijwe abakene, avuga ko nubwo Leta ifite inshingano yo kurengera abahuye n’iki kibazo, benshi batanyurwa n’uko itabasha kubaha ubungana n’ubwo bari batunze.

Nk’uko The Newtimes yabyanditse, Gasana yavuze ko hari n’abahawe ubutaka, binyuze mu gutanga amakuru y’ibinyoma, anababwira ko itegeko rishobora kuzabakurikirana.

Ati” Hari abantu batavugishije ukuri ndetse bahabwa ubutaka kandi bari babufite mu bindi bice. Itegeko riduha uburenganzira bwo kongera kubufatira.”

Depite Chantal Mukayisenga yavuze ko abahawe ubutaka nyuma yo kuyobya leta bavuga ko ari abakene, badakwiye kubarebera gusa ahubwo bagomba kugezwa imbere y’ubutabera kabone nubwo baba baramaze kubugurisha.

Ingingo ya 68 y’Itegeko rirebana n’ubutaka mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese wahawe ubutaka binyuze muri gahunda yo gusaranganya yabayeho hagati ya 1994-2012, abufiteho uburenganzira bungana n’uwabubonye mu buryo busanzwe.

Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, Ubumwe bw’Abanyarwanda no kurwanya Jenoside, Byabarumwanzi François

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages