Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho yitabye Inteko ishinga amategeko ngo atange ibisobanuro ku bijyanye n’ibibazo bitandukanye byagaragajwe na Komisiyo y’imibereho y’Abaturage na Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’umutungo bya Leta.
Ibisubizo byatanzwe ntibyanyuze abadepite nyuma y’aho habanje kuba impaka ku bijyanye n’indimi z’amahanga zatangwagamo ibisubizo, dore ko ngo zitumvwa n’Abanyarwanda bose.
Minisitiri Binagwaho yasubije bimwe mu bibazo Abadepite bamubajije bashingiye ku byagaragajwe na raporo ya Komisiyo zavuzwe haruguru.
Aba badepite bibanze ku bibazo bitandukanye, bamubajije no ku kibazo kijyanye n’igabanuka ry’abitabira ubwisungane mu kwivuza, aho imibare igenda iba micye ugereranyine n’imyaka yashize, aho mu mwaka wa 2010 bwari bugeze kuri 91% , naho mu mwaka w’2013 -2014 bukaba buri kuri 73%.
Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko ubwitabire bucye bushobora guterwa n’uko abaturage basabwa gufata ubwisungane ku bushake, akaba nta bihano bihabwa abatabufashe, ariko kandi ngo muri uyu mwaka abaturage barimo kwitabira gufata ubwisungane mu kwivuza kuruta uko byari bimeze umwaka ushize.
Depite Mulisa yavuze ko abafite ubu bwisungane mu kwivuza basuzugurwa kubera amafaranga make bishyura, asaba ko na bo bahabwa uburyo bwo kuvurwa nk’abandi, kuko n’ibihumbi bitatu batanga biba byabagoye kubibona.
Ikindi bamubajije ni ikijyanye n’indwara ya Malariya igenda yiyongera hirya no hino mu gihugu, kandi u Rwanda rwari rwageze mu bihugu byashoboye kuyihashya ku buryo bw’intangarugero.
Aha Abadepite bagarutse ku kibazo cy’inzitiramubu zitujuje ubuziranenge zahawe abaturage, Minisitiri w’ubuzima avuga ko ikibazo cyatewe n’uruganda rwazikoze, ariko ko ubu bari gukurikirana uru ruganda ngo rwishyure u Rwanda amafaranga rwatanze.
Dr. Binagwaho yabwiye abadepite ko inzitiramubu zitujuje ubuziranenge zakozwe n’uruganda rukazisondeka.
Yongeyeho ko ubu indwara ya Malaria yamaze kwisuganya ku buryo inzitiramubu zatanzwe zitabuza Malaria kwiyongera.
Depite Mukama Abbas yabajije Dr Binagwaho uko igihugu kizakurikirana uruganda rwakoze ziriya nzitiramubu ariko bo nka Minisiteri bagasigara ari ba ‘bize ngarame’.
Depite Mukama yabwiye Min Binagwaho ati: “Mu by’ukuri nka Minisitiri ugomba kubazwa ukuntu miliyari imwe na miliyoni magana cyenda zapfuye ubusa kubera kwinjiza imiti yapfuye mu gihugu ndetse n’ukuntu Malariya yiyongereye kubera ko mwamenye ko mu Rwanda hari inzitiramibu zitujuje ubuziranenge kandi ari mwe mushinzwe ubuzima bw’abaturarwanda.”
Ku kibazo cy’icyatumye Global Fund ihagarika amafaranga yahaga u Rwanda agenewe gufasha urwego rw’ubuzima, Dr Binagwaho yavuze ko impamvu ari uko uwo muryango wasanze abarwayi ba Malariya, igituntu na SIDA baragabanutse mu Rwanda, bityo amafaranga bagahitamo kuyaha ibindi bihugu bigifite abarwanyi kurusha u Rwanda.
Abadepite bagaragarije Min. Dr. Binagwaho ko batanyuzwe n’igisubizo atanze, bamubaza ukuntu ahuza ibibazo by’u Rwanda n’iby’ibindi bihugu, kandi bamwibutsa ko bazi neza uko ikibazo giteye, bityo bamusaba kubaha ibisobanuro bifatika.
Depite Karemera ati “Mu bibazo twabajije Minisitiri nta na kimwe mbona yasubije cyatuma mbona aho mpera mbaza ikindi. Kuba yaratinze kudusubiza none yaza kudusubiza akatubwira ibintu bihabanye cyane n’ibyo twamubajije, bigaragaza ko bamaze igihe batekinika.”
Abadepite bamubajije kandi icyatumye bemeza ko ibitaro byitiriwe Umwami Faycal, bitumiza imiti ntikoreshwe, bamubaza n’ikijyanye n’amafaranga y’inyigo yo kwagura no gusana ibyo bitaro, ibi byose ngo bikaba bitarakozwe mu mucyo.
Binagwaho yasubije ko ibitaro byitiriwe Umwami Faysal byigenga kandi ko nta ruswa yahagaragaye. Iki gisubizo na cyo gisa n’ikitanyuze Abadepite.
Muri rusange, Intumwa za rubanda zanenze ibisobanuro byatanzwe na Min Dr Binagwaho ku bibazo birindwi yagejejweho mbere.
Mu bindi bibazo byabajijwe Minisitiri Dr. Binagwaho harimo ikijyanye n’imicungire idahwitse y’umutungo w’Ibigo nderabuzima, Ibikoresho byo kwa muganga bigurwa bitujuje ubuziranenge aha hatanzwe urugero rw’ibyaguzwe mu bitaro bya Bushenge, Ibikoresho by’ibanze ku barwayi n’abarwaza bidahagije (Igikoni cy’abarwaza,….) abakozi bo kwa muganga batagira ibikoresho byo kwirinda n’ibindi.
Ku igabanywa ry’abakozi bo mu mavuriro kandi bari basanzwe bakora badahagije, Dr. Binagwaho yabajijwe ikizakorwa ngo serivisi zahabwaga abaturage bakomeze kuzihabwa neza kandi abakozi baragabanyijwe… ibi bibazo Minisitiri w’Ubuzima akaba ari bukomeze kubisubiza kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Mata 2015.
Hon Mukabalisa Donatille uyobora abagize Inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite, amaze kubona ko igihe Abadepite bamara bumva ibisobanuro by’abo batumije cyarenze, yasabye bagenzi be kwemera ko basubika ibibazo bakazabisubikura kuwa 1 Mata 2015 saa tatu za mu gitondo.



















TANGA IGITEKEREZO