Ni umwanzuro Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abatepite wafashe ushingiye kuri raporo ku byagaragaye mu ngendo z’abadepite yasesenguwe kuri uyu wa Kane tariki 13 Gashyantare 2020.
Ni ingendo abadepite bakoze bagamije kwegera abaturage n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zabegerejwe, mu rwego rwo kumenya ibirebana n’iterambere ry’ibikorwaremezo by’ibanze birimo imihanda, amazi, amashanyarazi n’ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga.
Nk’intumwa za rubanda uretse ibikorwaremezo, banaganiriye n’abaturage ku birebana n’uruhare rwabo mu bibakorerwa, ndetse banarebera hamwe uburyo abagize umuryango Nyarwanda bita ku bibazo bahura nabyo, imyitwarire ikwiye kubaranga n’uburyo bwo kwishakamo ibisubizo.
Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Edda Mukabagwiza, yavuze ko bishimiye intambwe yatewe mu iterambere ry’ibikorwaremezo n’impinduka nziza bikomeje kugira ku baturage.
Ati “Izi ngendo zafashije abadepite kumenya uko inzego zegerejwe abaturage zishyira mu bikorwa politiki, ingamba na gahunda igihugu cyiyemeje kugenderaho n’ibibazo bihari, birimo n’ibyo basanze bishobora kubazwa inzego na Minisiteri bireba.”
Izo Minisiteri zisabwa ibisobanuro zirimo iy’Ibikorwaremezo, iy’Ibidukikije n’Iy’Imari n’Igenamigambi nk’umwe mu myanzuro yafashwe n’Inteko rusange.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo arasabwa gutanga ibisobanuro ku bibazo birimo icy’imihanda yubakwa bikagaragara ko itujuje ibisabwa, ingamba zihari zo gukemura ikibazo cy’amazi y’imvura yangiza ibikorwaremezo, icy’amateme n’imihanda byangiritse ariko kubisana bikaba birenze ubushobozi bw’uturere.
Asabwa kandi kuzagaragaza ingamba zihari zo gusana amavomo atagikora n’adakora neza, guteganya ingengo y’imari yo kunganira ikorwa ry’imihanda ya VUP kugira ngo ibashe gutsindagirwa, kubaka ibiraro n’inzira z’amazi bikomeye no kugaragaza imiterere y’ibishushanyo mbonera by’uturere n’imijyi n’aho bigeze bishyirwa mu bikorwa.
Minisitiri w’Ibidukikije yatumirijwe kugaragaza ingamba zihari zo gukemura ikibazo cy’amazi ava mu birunga yangiririza abaturage, ingamba z’imicungire y’amashyamba ya Leta mu gihugu n’ibisobanuro ku birebana n’imicungire y’umutungo kamere w’amazi akomoka ku masoko, ku mvura n’akoreshwa mu ngo na gahunda yo kuwubyaza umusaruro ukwiye.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi we asabwa kugaragaza aho ikibazo cyo kwishyura abaturage ibirarane by’ingurane kigeze; kugaragaza ingamba zihari zo kurangiza burundu ikibazo cy’ibirarane Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB gifitiye amavuriro n’ibigo nderabuzima.
Undi mwanzuro wafashwe uganisha ku gusaba Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta gukora igenzura ryimbitse ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’iyubakwa ry’imihanda igamije guteza imbere ubuhahirane n’imigenderanire mu turere.
Uretse ibikorwaremezo byari byabahagurukije, raporo yerekana ko abadepite basanze hari izindi gahunda zitaragera ku rwego rwifuzwa zirimo izo kuringaniza urubyaro, igikoni cy’umudugudu n’umugoroba w’ababyeyi. Inzego zirimo iz’abunzi, inshuti z’umuryango,amasibo, inzego z’abagore, iz’urubyiruko n’iz’abafite ubumuga na zo ngo ntiziragera ku ntego yazo.
Muri rusange Inteko Rusange yatangaje ko igiye gushyikiriza imyanzuro Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iy’Ikoranabuhanga na Inovasiyo na Minisiteri y’Ubuzima mu rwego rwo gukemura ibibazo abadepite babonye mu gihe cy’ingendo.


















TANGA IGITEKEREZO