Ubwo ku wa 16 Gicurasi 2018, Minisiteri n’Ibigo biyishamikiyeho byaganiraga n’iyi komisiyo ku mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari, hari abadepite bagaragaje ikibazo cy’imikorere ya KVCS bahamya ko itari iya kinyamwuga, aho usanga ngo yishyuza abatwara ibinyabiziga amafaranga y’agaherere.
Depite Mporanyi Théobald yavuze ko ubusanzwe KVCS ifite akamaro kuko irinda imodoka z’abantu, gusa akavuga ko imikorere yayo ikwiye kunozwa.
Yavuze ko hari igihe umuntu aparika imodoka, yajya kuhava agashaka uwo yishyura akamubura, barangiza bakamwandikira ko ari mu kirarane, yazahura n’abapolisi bakorera mu ishami ryo mu muhanda bakamutwara ibyangombwa. Agasanga biba bidakwiye kwihutira kubara ibirarane.
Yagize ati “Twemera ko KVCS ifite akamaro rwose kuko iducungira umutekano, gutanga ariya mafaranga ijana nta kibazo tubifiteho, ariko amande barebe ukuntu babigira cyangwa bakibutsa umuntu bakamubwira ngo ufite ibirarane by’aya mafaranga niba ari 500 cyangwa 1000 twishyure.”
Depite Kayitare Innocent yunze mu rya Mporanyi avuga ko ataniyumvisha impamvu Polisi ijya mu byo kwaka abantu ibyangombwa ibabwira ko bafite ideni rya parking, ashimangira ko bitari mu nshingano zayo.
Yagize ati “Icyo arangije (Mporanyi) atavuze polisi sinzi ukuntu ijya muri biriya bintu kuko usanga abaturage baratubwira ngo tubibabarize, usanga umuntu bamuhagaritse, polisi igenzura imodoka yabirangiza basanga byuzuye bagahita bamwishyuza na KVCS. Gusa abantu bose bakorana ariko se ibya KVCS polisi ibijyamo? Icyo ni ikintu cya gisivili, ndumva atari byo kabisa, ni nk’uko abantu baba abanyamwuga ntibakore ibyo batagomba gukora.”
Depite Tengera Francesca we yavuze ko imikorere ya bamwe mu bishyuza za parking na we yamugezeho, aho ahamya ko hari n’abadafite uburere ngo usanga bacira mu maso umukiriya.
Yagize ati “Bagenzi banjye bavuze ku kibazo cya KVCS numva ntaceceka ntakivuze. Nubwo tuvuga ngo turavugira abaturage natwe turivugira. Tugera ku muhanda bakaduhagarika bakatwambura uruhushya rwo gutwara imodoka, ariko na KVCS ubwayo ntabwo ikora kinyamwuga. Abapolisi barubaha pe, nta muntu basuzugura anayigusaba neza ukagira ngo ni amakosa yo mu muhanda wakoze ukayimuha waza gusanga ugasanga ngo ni amafaranga ya KVCS.”
Yunzemo ati “Uparika ahantu wagenda KVCS ikirirwa umunsi wose ikwandikira amafaranga ijana, guhera mu gitondo ikibwira ko aho hantu bahakuzirikiye, ukirirwa ubona ubutumwa kuri telefoni […] Bafite ukuntu bakora bitari byiza dusaba ko mwazabiganira. Hari abatukana, abacira abantu mu maso.”
Minisitiri w’Ubutabera ntiyigeze atanga igisubizo cyeruye ku kigiye gukorwa kuri iki kibazo, gusa yijeje abadepite ko afatanyije n’izindi nzego bagiye kugishakira umuti, ku buryo mu gihe cya vuba bazabwira abadepite ingamba bagifatiye.
Yagize ati “Ibi bintu bya KVCS nabasabaga ko mutureka nimushaka muduhe iminsi mike tuzagaruke aha mutureke tutabisubiriramo hano, muduhe iminsi mike mutarasoza muzaduhamagare, tuzaze tugire icyo tubabwira. Ndabivuga turi aha ngaha na Polisi na RIB.”
KVCS yatangiye imirimo yayo mu 2004 ifite inshingano zo kurinda ibinyabiziga biri muri parking, ba nyira byo bakabyishyurira.


















TANGA IGITEKEREZO