00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite bemeje ishingwa ry’ikigo cyo kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 4 August 2015 saa 07:40
Yasuwe :

Umutwe w’Abadepite wemeje burundu umushinga w’itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano ashyiraho ikigo cyo kubaka ubudahangarwa mu guhangana n’ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ikirere’’ The Global Green Growth Institute (GGGI)”.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Kanama 2015 ni bwo mu nama y’inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite hemejwe burundu uyu mushinga w’itegeko ryemeza burundu amasezerano ashyiraho iki kigo.

Uyu mushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu Amasezerano ashyiraho “The Global Green Growth Institute (GGGI)” wabanje kwemezwa mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro kuwa Gatanu tariki ya 20 Werurwe 2015, mbere y’uko wemezwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite.

Abadepite bemeje umushinga w'ishyirwaho ry'ikigo gishya gishinzwe guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe

Aya masezerano yemereye u Rwanda kuba kimwe mu bihugu 20 byemerewe gusaba inkunga mu kigega mpuzamahanga cyashyiriweho guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ubu rwemerewe gutanga imishinga muri icyo kigega nta wundi runyuzeho, kandi rukaba rwabona amadorali agera kuri miliyoni 50 azakoreshwa mu kwihutisha gushyira mu bikorwa gahunda zo guhangana n’ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ikirere, nko gutera amashyamba.

Muri iyi gahunda hagamijwe kubaka ubukungu buha agaciro ibidukikije hakoreshwa neza umutungo kamere nta kuwusesagura no kugabanya imyuka ya carbone ituruka mu nganda no ku bikomoka kuri peteroli.

Hazakoreshwa neza umutungo kamere hatezwa imbere imyubakire ifasha abaturage gufata amazi y’imvura bakayakoresha mu buhinzi n’ibindi bikorwa, gutera amashyamba kugirango hakumirwe Ibiza nk’isuri cyangwa imyuzure iterwa n’imvura idasanzwe.

U Rwanda ruzungukira byinshi muri iyi gahunda ya GGGI kuko izunganira izindi gahunda z’iterambere zisanzwe nka EDPRS 2 by’umwihariko hubakwa mu buryo burengera ibidukikije indi mijyi itandatu izunganira Kigali.

Kuva mu mwaka wa 2011 u Rwanda rwemejwe muri iyi gahunda ya GGGI kandi rukaba rumaze gukora byinshi mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, harimo gutera amashyamba, kubungabunga inzuzi n’ibiyaga no kurwanya imyuka ihumanya ikirere .

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages