Abadepite batoye iri tegeko kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023, nyuma yo gusuzuma Raporo ku bugororangingo bwakozwe n’Inteko Rusange ya Sena.
Guverinoma yashyikirije Inteko umushinga w’itegeko, aho yagaragazaga itegeko ryo mu 2019, rigenga amatora ritakijyanye n’igihe nyuma y’uko amatora ya Perezida ahujwe n’ay’Abadepite.
Yagaragaje ko hari n’ingingo zari zanditse nabi cyangwa mu buryo butajyanye n’igihe kuko hari nk’aho mu itegeko ryari risanzweho ryateganyaga ko abayobora amatora ari abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, mu gihe biba binashoboka ko hari abakorerabushake cyangwa abandi bantu bashobora gushyirwaho bagafasha mu migendekere y’amatora.
Mu itegeko rivuguruwe, ingingo nshya zitari ziri mu itegeko rya mbere harimo iteganya igihe amatora y’Abasenateri batorwa abera.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yavuze ko iri tegeko ryagombaga kuvugururwa kugira ngo ibirimo bihuzwe n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga.
Ati “Mu itegeko ryari risanzweho, byari ibice bibiri, ikigaragaza uko amatora ya Perezida akorwa ndetse n’uko amatora y’Abadepite akorwa. Rero twagombaga kubihindura kugira ngo bijyane n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga tugenderaho uyu munsi.”
Minisitiri Musabyimana yavuze ko guhuza aya matora yombi bifite inyungu zikomeye zirimo izo kudatakaza ingengo y’imari mu matora ubundi yabaga yegeranye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!