Ni amafaranga Guverinoma y’u Rwanda yasabye kugira ngo afashe mu guteza imbere gahunda zo kurengera ibidukikije, ishoramari n’ubucuruzi mu gihugu.

Amasezerano yemeza iyi nguzanyo hagati y’u Rwanda na IDA yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 12 Ukuboza 2023.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yabwiye Abadepite ko iyi nguzanyo izishyurwa mu myaka 40 ariko itangira kubarwa nyuma y’imyaka 10.

Ni ukuvuga ko Leta y’u Rwanda izishyura ariya mafaranga mu gihe cy’imyaka 50 kandi akazishyurwa nta nyungu [0%].

Minisitiri Dr Ndagijimana ati “Iyi nguzanyo izashyigikira ingengo y’imari ya Leta hashingiwe ku ngamba Leta y’u Rwanda yafashe mu nkingi ebyiri zuvikanyweho, iyo kongera uruhare rw’abikorera mu bukungu bw’igihugu no guteza imbere ubucuruzi mu ihiganwa.”

“Indi nkingi ni ukorohereza ishoramari rya Leta n’iry’abikorera mu bikorwa bibungabunga ibidukikije cyane cyane mu bijyanye no kubona igishoro.”

Yakomeje ati “Izi ngamba zisabwa muri izi nkingi zose Leta yamaze kuzifata ku buryo aya masezerano niyemera banki izahita itanga aya mafaranga bitarenze uku kwezi k’Ukuboza.”

Abadepite bitabiriye Inteko Rusange banyuzwe n’ibisobanuro bahawe na Minisitiri Dr Ndagijimana ndetse batora bemeza ko u Rwanda rwakwakira iyo nguzanyo ya miliyoni $125.

IDA yashinzwe mu 1960, ifite intego yo gutera inkunga, gutanga inguzanyo no kwegereza serivisi z’imari ibihugu bikennye ku Isi n’ibiri mu nzira y’Amajyambere. Icyicaro gikuru cya IDA, giherereye i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Banki y’Isi binyuze muri IDA, itera inkunga u Rwanda mu mishinga ijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, iterambere ry’urwego rw’abikorera, ikoranabuhanga, uburezi n’indi itandukanye iteza imbere Abanyarwanda.

Abadepite bemeje ko u Rwanda ruhabwa inguzanyo ya miliyoni $125 n’Ikigega cya Banki y’Isi
Abadepite bemeje ko u Rwanda ruhabwa inguzanyo ya miliyoni $125 n’Ikigega cya Banki y’Isi