00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite bemeje umushinga w’itegeko rizongera imipaka yemewe mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 February 2018 saa 09:37
Yasuwe :

Abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryerekeye abinjira n’abasohoka, ryitezweho korohereza abaturiye imipaka kwambuka nta mbogamizi.

Uyu mushinga w’itegeko wemejwe ejo ku wa Kane, uravugurura itegeko ryari risanzwe rijyanye n’abinjira n’abasohoka, aho riteganya ibihano ku byaha bikorwa muri uru rwego n’izindi mpinduka zigamije koroshya urujya n’uruza.

Ubwo yagezaga uyu mushinga w’itegeko ku Badepite, Minisitiri muri Perezidansi, Judith Uwizeye, yavuze ko kuvugurura iri tegeko bigamije korohereza abaturiye imipaka guhahirana n’ibihugu by’abaturanyi.

Yagize ati “Ni ingenzi ko tworohereza abanyarwanda kujya mu bihugu by’ibituranyi, cyane cyane abaturiye imipaka. Bamwe muri bo bakora ingendo ndende kugira ngo bagere ku mipaka yemewe gukoreshwa.”

Mu ngingo ya 57 y’uyu mushinga w’itegeko, Guverinoma irateganya ko ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka byemerewe gukorana n’inzego z’ibanze n’abandi bayobozi mu gushyiraho ahantu abaturage banyura bajya mu bindi bihugu, hagamijwe koroshya urujya n’uruza ku baturiye imipaka.

Uyu mushinga w’itegeko uha ububasha ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka bwo gushyiraho amabwiriza agenga imicungire y’iyo mipaka.

Abayobozi mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka babwiye The New Times ko izi mpinduka zigamije kuziba icyuho cyari mu mategeko, aho abaturage baturiye imipaka batemererwaga n’amategeko kwambukira ahantu habegereye batagombye kujya ku mupaka wemewe.

Uyu mushinga w’itegeko nutangira gukurikizwa uzagena indi mipaka izorohereza abaturage kujya mu bihugu baturanye.

Abadepite bashimye izi nyongera basaba Guverinoma guteganya ingamba zizatuma iyo mipaka ikoreshwa uko bikwiye.

Depite Athanasie Nyiragwaneza yagize ati “kongera imipaka aho abantu banyura ni ikintu cyiza ariko bigomba kugendana no kongera ibikoresho by’umutekano nk’ibyo gusaka abagenzi.”

Minisitiri Uwizeye yijeje ko uburyo bwo kugenzura neza iyi mipaka buzashyirwaho mu gihe izafungurwa.

Yagize ati “Yego tuzongera ibikoresho. Muzi ko u Rwanda rwanafunguye imipaka yarwo mu rwego rwo korohereza abanyamahanga ari yo mpamvu tuzongera uburyo bwo kugenzura imipaka yacu.”

Uretse koroshya urujya n’uruza ku baturiye imipaka, uyu mushinga w’itegeko uzashyiraho inyandiko nshya z’inzira, uzasobanura icyo ibyaha by’abinjira n’abasohoka ari cyo, unateganya ibihano kuri byo.

Uyu mushinga w’itegeko ugendanye n’impinduka igihugu gikomeje gukora mu rwego rw’abinjira n’abasohoka. Rizoroshya kwinjira no gusohoka mu gihugu ku banyarwanda n’abanyamahanga, ariko rinatume hajyaho ingamba zo gukumira ko gufungura imipaka y’u Rwanda bitateza ibibazo.

Abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryerekeye abinjira n’abasohoka, ryitezweho korohereza abaturiye imipaka kwambuka nta mbogamizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages