Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje icyo kibazo, ku wa 5 Werurwe 2018, ubwo Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yagezaga ku nteko rusange ishingiro ry’umushinga w’itegeko ry’umurimo, risimbura iryo mu 2009.
Rwanyindo yagaragaje ko impamvu uyu mushinga w’itegeko wateguwe ni uko hagaragaye ibibazo bibangamiye umurimo mu Rwanda, bigomba gukemurwa.
Muri ibyo bibazo harimo ikijyanye n’umushara fatizo, aho kugeza ubu uwemewe mu mategeko y’u Rwanda ari uwashyizweho mu 1974, ungana n’amafaranga 100 ku munsi.
Uyu mushahara fatizo ukunze kunengwa cyane kutajyanye n’igihe, bikagira ingaruka ku mihemberwe y’abakozi.
Depite Nkusi Juvénal yavuze ko mu mwaka wa 2009 bari bizeye ko hazajyaho iteka rizashyiraho uyu mushahara fatizo ariko kugeza n’ubu ntabyakozwe.
Avuga ko atiyumvisha impamvu umushahara fatizo utaganirwaho mu ruhame mu Nteko rusange ku buryo buri Munyarwanda yabimenya, anabaza impamvu bisaba ko uyu mushahara ujya mu iteka rya Minisitiri aho kujya mu itegeko ubwaryo.
Yagize ati "Iri tegeko ko numvise harimo amateka ya Minisitiri menshi, nk’ubu ngubu batubwiye ko umushahara fatizo uzashyirwaho n’iteka rya minisitiri impamvu badashaka ko hano mu Nteko haba ikiganiro mpaka ku mushahara fatizo kugira ngo abantu bumve n’imbogamizi zihari bikazashyirwa mu iteka rya minisitiri. Umenya iriheruka kujyaho ari amafaranga 100 yo muri za 74, none ikitubwira ko n’iteka rya minisitiri ritazamera nk’iryo mu 1974 wenda ntabarishyireho bikazaguma gutyo , ko ari ikibazo gikomeye impamvu twumva ko n’Abanyarwanda batagomba kubimenyeshwa, ko umushahara fatizo ugiyeho n’uko ugomba gukurikizwa, kugira ngo bijye mu itegeko kandi byumvikane, numva rwose niba bihari byari bikwiye kujya muri iri tegeko.”
Depite Karemera Jean Thierry yavuze ko Minisitiri Rwanyindo akwiye kubaha icyizere gisesuye cyerekana ko umushahara fatizo uvugwa mu mushinga w’itegeko uzashyirwaho bitandukanye n’ibyo mu 2009.
Ati “Ndibaza ko nyuma y’imyaka icyenda hari amateka yateganywaga muri rino tegeko dusanzwe tugenderaho rigenga umurimo mu Rwanda, harimo n’icyakomeje kuvugwaho cyane kirebana n’umushahara fatizo, ndumva byari mu ngingo ya 76 niba nibuka neza; iteka rya minisitiri byateganywaga ko ari ryo rizagena uwo mushahara, hashize imyaka 9, ntabwo byakozwe ariko uyu munsi Nyakubahwa Minisitiri yongeye kutugaragariza icyizere ko uyu mushinga w’itegeko ugiye gukemura iki kibazo kandi no muri iyo myaka ishize ndibuka ko icyo gihe twabwirwaga ko rwose ikibazo kigiye gukemuka, ndetse n’ibindi bikubiye muri uyu mushinga, byinshi byiza ubona dufitiye icyizere ko bigiye gukemura ibibazo; Njyewe nifuzaga ko mu rwego rwo kuza kudusubiza yaza no guhuza ibibazo kuko byinshi wumva ari n’ibitekerezo byagakwiye kuzagaragara mu mushinga w’itegeko uzatorwa n’Inteko Ishinga Amategeko, akatugaragariza mu by’ukuri uko yumva bizashyirwa mu bikorwa.”
Minisitiri Rwanyindo ntiyagaragaje impamvu hatashyizweho iteka muri 2009 ariko yijeje abadepite ko imirimo yo gutegura iteka rishyiraho uyu mushahara yamaze gutangira, aho ngo bagiye no kugirana ibiganiro n’abikorera, ku buryo Itegeko rigenga umurimo rizasohoka n’iteka rigahita risohoka.
Yagize ati “Twaratangiye, n’inyigo zimwe zarakozwe kuva 2014, ubu turi kuzuza ayo makuru twafashe. Hanyuma dukomeze n’ibiganiro n’abikorera. Ntabwo bizaba inkuru cyangwa indirimbo ikomeza kuririmbwa, icyo navuga bizakorwa, tuzakora ibishoboka byose bishyirwe mu bikorwa.”
Yasobanuye ko impamvu umushahara fatizo uzashyirwa mu iteka ari uburyo bwo koroshya bitewe n’uko itegeko kurivugurura binyura mu nzira ndende kandi umushahara fatizo ushobora guhindagurika bitewe n’impamvu zitandukanye.
Inteko rusange yatoye umushinga w’itegeko, biteganyijwe ko uzoherezwa muri komisiyo ibishinzwe ukigwa ingingo ku yindi ifatanyije n’abahagarariye Guverinoma n’izindi nzego.
MIFOTRA ivuga ko itegeko rishya ry’umurimo rizateganya ko umushara fatizo uzareba abakozi bakora mu mirimo yanditswe ndetse n’itanditswe.
Mu minsi ishize Sendika y’abakozi (COTRAF) yatangaje ko ikibazo cy’umushahara fatizo nta gihe batakigaragarije Leta ari ko ntihagire igikorwa.


















TANGA IGITEKEREZO