00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadipolomate b’u Rwanda bakuriweho Visa mu kwinjira muri UAE

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 29 December 2017 saa 12:02
Yasuwe :

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) byasinyanye amasezerano yemerera Abanyarwanda bagiye mu butumwa bw’akazi cyangwa bafite ibyangomba by’inzira by’abadipolomate kwinjira nta Visa.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuwa 28 Ukuboza 2017, u Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo naho UEA ihagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubutwererane, Reem Al Hashimy.

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, ushinzwe ubutwererane, Faith Rugema, yabwiye RBA ko amasezerano agiye koroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati “Amasezerano twasinya uyu munsi ni ayo korohereza ingendo z’abagiye mu butumwa bwa Leta cyangwa mu kazi. Nibyo twasinye uyu munsi ku buryo bazaba bashobora kujyayo batagombye gusaba Visa. Inkindi twongeyemo ni uko abanyagihugu babo bashobora kuza mu Rwanda bakabonera Visa hano, bakaguma mu gihugu iminsi itarenga 90.”

Ubusanzwe abaturage baturuka muri UAE bari bemerewe Visa yo kuguma mu Rwanda iminsi itarenga 30.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Col. Chance Ndagano, yavuze ko u Rwanda ruzanagiriramo inyungu mu bijyanye n’ingendo z’indege.

Yagize ati “Ni ukuvuga ngo umubare w’abagenzi twajyaga tujyana cyangwa dukura Dubai, baba Abanyarwanda cyangwa abaturuka muri kiriya gihugu baziyongera. Ibyo natwe bizadufasha mu bucuruzi, bizatwongerera amafaranga twinjiza kandi tuzakomeza gufatanya nabo kugira ngo bigende neza.”

Umunyamabanga wa Leta muri UAE, Ushinzwe Ubutwererane, Reem Al Hashimy, yashimiye u Rwanda kuba rukomeje kwagurira amarembo amahanga, asaba ko uwo mubano ukomeza kwagurwa mu zindi nzego zitaragerwaho.

Minisitiri Mushikiwabo yasobanuye ko impande zombi ziteguye gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Yagize ati “Turashaka gukomeza gushimangira ubufatanye mu rwego rwo guhanahana ubumenyi, amakuru mu nzego zitandukanye kugira ngo bidufashe kurushaho gukomeza umubano wacu no kurengera inyungu z’ibihugu byombi ku rwego rw’Isi na hano ku mugabane wacu kuko dushima uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu bihugu bitandukanye harimo n’iby’inshuti.”

Aya masezerano ashyizweho umukono nyuma y’ibiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’Umuyobozi w’Umujyi wa Dubai akaba n’Umuyobozi wungirije wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Sheikh Mohammed Bin Rashid Al Maktoum, mu Ugushyingo 2017.

Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yari yitabiriye inama y’iminsi ibiri yiga ku ishoramari hagati ya Afurika na Dubai, izwi nka “Africa Global business Forum”.

U Rwanda rukomeje kugururira amarembo amahanga; ku wa 17 Ugushyingo, Guverinoma yatangaje ko guhera tariki 1 Mutarama 2018, abanyamahanga baza mu Rwanda bazajya baka visa bageze ku butaka bw’u Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo n'Umunyamabanga wa Leta wa UEA Ushinzwe Ubutwererane, Reem Al Hashimy mu isinywa ry'abasezerano yo koroshya imigenderanire
Amasezerano yasinywe yakuriyeho visa abadipolomate b'u Rwanda kwinjira muri UAE

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages