Mu rwego rwo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abafana ba Rayon Sports bahuriye muri Vision Fan Club bashyikirije inzu umupfakazi witwa Umupfasoni Béatrice utuye mu Murenge wa Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali inzu bamusaniye nyuma y’aho iyo yari asanzwe abamo yari igiye kumugwaho.

Iyi nzu yatashywe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Mata 2018, nyuma y’umuganda rusange usoza ukwezi.

Mu byishimo byinshi, Umupfasoni yashimiye aba bafana ku gitekerezo cyiza bagize n’umutima uzirikana abandi, avuga ko kuba mu nzu yasenyutse byari bimugoye gusa akabura uko abigenza kubera amikoro.

Yagize ati “Ntacyo nabona navuga uretse kubashimira mbikuye ku mutima. Ubu mwamaze kuba nk’abavandimwe, sinavuga byinshi, gusa turacyari kumwe. Mumfashije kuva mu nzu yari yarangiritse cyane, ubu ngiye kuba ahantu heza, Imana izabahe umugisha njye byandenze.”

Perezida wa muri Vision Fan Club, Gatete Vincent, yavuze ko batishyize hamwe bashaka gufana gusa ahubwo bafite intego yo gukora ibikorwa byubaka igihugu n’umuryango Nyarwanda.

Yagize ati “Twagize igitekerezo, twumva ko mu bushobozi bwacu hari icyo twakora. Twasabye Ibuka ko yaduha umuntu utishoboye tukareba icyo twamufasha iduha Umupfasoni Béatrice wabaga mu nzu yangiritse bikomeye, yaranaguye igice kimwe.”

Abanyamuryango basaga 100 bagize Vision Fan Club bahuje ubushobozi babona amafaranga arenga miliyoni n’igice y’u Rwanda, bashaka abafundi barongera barayubaka neza banashyiramo amadirishya mashya kuko aya mbere yari yaratwawe n’umuyaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Nsabimana Désiré, wari witabiriye iki gikorwa, yashimiye abagize Vision Fan Club , ababwira ko inshingano za muntu ku Isi ari ukugira urukundo ari nacyo Imana isaba abantu, abashimira kuba babishyira mu bikorwa.

Yagize ati “Kuba mwaricaye nka Vision Fan Club mukemeranya ko hari abaturage bababaye mushobora kugira igikorwa mubakorera, icyo gitekerezo kiruta amafaranga yavuzwe mwatanze. Mureke rero dushyire mu bikorwa icyerekezo dushaka kugeraho. Intumbero yacu irahari, dufatanye twese kuyigeraho.”

Abagize Vision Fan Club batashye iyi nzu nyuma yo gukorana umuganda n’abaturage bo mu Murenge wa Nyakabanda n’abayobozi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali biganjemo Abagize Njyanama y’Umujyi wa Kigali n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba.

Abafana bagiye banitwaje ibindi bintu bikenerwa mu buzima bwa buri munsi harimo n'ibiribwa bitandukanye
Abafana bagiye banitwaje ibindi bintu bikenerwa mu buzima bwa buri munsi harimo n'ibiribwa bitandukanye
Umupfasoni yasaniwe inzu yari igiye kumugwira
Umupfasoni yasaniwe inzu yari igiye kumugwira
Inzu ya Umupfasoni yari yarangiritse cyane
Inzu ya Umupfasoni yari yarangiritse cyane
Perezida wa muri Vision Fan Club, Gatete Vincent, yavuze ko bafite intego yo gukora ibikorwa byubaka igihugu n’umuryango Nyarwanda
Perezida wa muri Vision Fan Club, Gatete Vincent, yavuze ko bafite intego yo gukora ibikorwa byubaka igihugu n’umuryango Nyarwanda
Abafana bo muri Vision Fan Club bari kumwe na Umupfasoni Béatrice basaniye inzu
Abafana bo muri Vision Fan Club bari kumwe na Umupfasoni Béatrice basaniye inzu