Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Minema, igaragaza ko impunzi nyinshi ziri mu Rwanda zabonye ubuhunzi mu buryo bw’ikivunge aho 60% muri zo zituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abenshi mu bahungira mu Rwanda bahita bahabwa ubuhunzi mu buryo bw’ikibunge buzwi ’Prima Facie’ hagendewe ku kuba baje ari benshi icyarimwe.
Gusa ariko ibi ntibikuraho ko hari n’ushobora kuza ari umwe cyangwa babiri bashaka ubuhunzi, ari nayo mpamvu habaho amategeko abigenga aba agomba gukurikizwa n’abashinzwe kuyashyira mu bikorwa.
N’ubwo bimeze gutyo ariko, bamwe mu basaba ubuhunzi n’abashinzwe kubakira usanga hari ibyo badasobanukiwe neza akaba ariyo mpamvu Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, ifatanyije n’Ishuri ryigisha rikanateza imbere amategeko (Institute of Legal Practice and Development: ILPD), bateguye amahugurwa y’iminsi itanu agenewe abagira uruhare mu kwikira abasaba ubuhunzi kugira ngo bongererwe ubumenyi ku mategeko mpuzamahanga ndetse n’ay’u Rwanda agenga ubuhunzi.
Ni amahugurwa yahuje abakora mu rwego rw’abinjira n’abasohoka, abanyamategeko bo mu Rugaga rw’abavoka, abakozi muri MINEMA.
Umwalimu w’amategeko, akaba n’inzobere mu mategeko agenga impunzi, Dr. Zikamwabahari Jean de Dieu, avuga ko abashinzwe ubuzima bw’impunzi hari amategeko amwe namwe baba badasobanukiwe bityo bakaba bagomba gukomeza gukarishya ubumenyi.
Yagize ati "Abashinzwe gufasha impunzi nabo ubona hari ibyo badasobanukiwe. Muri iki cyumweru tumaze, twabasobanuriye uburenganzira bw’impunzi, uko zifatwa n’ibindi. Ubusanzwe umuntu winjiye mu gihugu nta cyangombwa aba akoze icyaha, ariko iyo ahise avuga ko ari impunzi ndetse agasaba ko afatwa nk’impunzi aba agomba kwakirwa."
Yakomeje agira ati "Iyo uwamwakiriye amaze kumenya ko uwo yakiriye asaba ubuhunzi ahita amumenyesha ndetse akanamuha ibyo yemerewe n’amategeko agenga ubuhunzi".
Dushingiye ku kamaro ko kumenya amategeko, reka tugaruke ku bigize iri tegeko rigenga ubuhunzi maze dusobanukirwe n’ibirigize ndetse n’iby’ingenzi warimenyaho.
Ni nde wemerewe ubuhunzi mu Rwanda?
Ushobora kuba utabitekerezaho cyane ariko burya ubuhunzi bugira amategeko abugenga agizwe n’amategeko mpuzamahanga ndetse nay’u Rwanda.
Umukozi muri MINEMA ifite mu nshingano imicungire y’impunzi, Vuganeza Andre, avuga ko itegeko rigenga impunzi ritaba rizwi na benshi ku buryo iyo bibaye ngombwa ko rikoreshwa hari abashobora kurikoresha nabi haba mu bagenerwabikorwa basaba ubuhunzi cyangwa n’abakozi bashinzwe kubakira harimo abakora mu nzego zishinzwe abinjira n’abasohoka, abakozi ba MINEMA yewe n’abashinzwe kunganira abantu mu mategeko.
Vuganeza yagarutse kuri bimwe bishingirwaho kugira ngo ubone ubuhunzi birimo kuba uhunze akarengane ukorerwa mu gihugu cyawe.
Yagize ati "Bimwe mu bishingirwaho harimo kuba uhunze akarengane ukorerwa mu gihugu uturutsemo bitewe n’impamvu za politiki, imyemerere... Ibyo byose iyo inzego zibishinzwe zibigenzuye zigasanga bitanyuranyije n’amategeko usaba ubuhunzi arabwemererwa."
Vuganeza yakomeje avuga ko mu gusuzuma niba koko usaba ubuhunzi abukwiriye harebwa niba igihugu cye gifite inshingano zo kumurinda aricyo kimubangamiye.
Ati "Iyo bigaragaye ko abangamiwe asaba ubuhunzi arabuhabwa. Hari n’ibyakubuza guhabwa ubuhunzi muri rya suzuma rikorwa hari andi mabwiriza agenderwaho ari nayo ashobora kukwimisha uburenganzira bwo kuba impunzi mu Rwanda."
Vuganeza Andre, yavuze ko kandi bimwe mu birebwaho harimo no kuba usaba ubuhunzi ataracitse ubutabera kuko icyo gihe ngo ubusabe bwawe buhita buta agaciro.
Yagize ati "Mu byo tudakwiye kwitiranya, kuza usaba ubuhunzi uvuga ngo uri mu kaga ariko uhunze ubutabera icyo gihe rero itegeko ry’u Rwanda riteganya ko uwo muntu nta buhunzi tumuha. Urumva afite ibyo akurikiranweho mu gihugu cye, nta buhunzi tumuha. Icyo gihe ntuba uri impunzi uba uri umunyabyaha wacitse ubutabera."
Vuganeza akomeza asobanura ko n’iyo uje mu Rwanda nk’impunzi, ariko nyuma ukahakorera ibinyuranyije n’amategeko y’u Rwanda bwa buhunzi ubwamburwa.
Ati "Niba hari ibintu ukoze bitemewe n’amategeko ibyo nabyo bihita bikuganisha ku kubura ubuhunzi."
Mu bindi banareba niba impamvu atanga zitumvikana, bikagaragara ko zitubahirije amategeko yaba ay’u Rwanda cyangwa mpuzamahanga icyo gihe ntabuhunzi ahabwa.
Ku muntu umwe cyangwa bake baje gusaba ubuhunzi mu Rwanda icya mbere bakora ni ukwimenyekanisha bakigera mu Rwanda ku nzego zishinzwe abinjira n’abasohoka cyangwa ku nzego zibanze zibegereye zikabageza ku rwego rw’abinjira n’abasohoka.
Nyuma bakagira ibibazo babazwa, bigashyikirizwa Komite ishinzwe ibyo gutanga ubuhunzi (Refugee Status Determination Committee) ikemeza niba usaba ubuhunzi mu Rwanda abwemerewe.
Mu gihe komite yavuzwe haruguru iba ikibisuzuma, usaba ubuhunzi ahabwa uruhushya rwo kuba mu gihugu by’agateganyo nk’usaba ubuhunzi (asylum seeker).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!