Ibi bikoresho bigizwe n’amagare ndetse na “Tablets” byatanzwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukuboza 2019 mu ihuriro rya gatatu ry’abafasha mu by’amategeko, aho uturere twose tw’igihugu twari duhagarariwe muri iyi nama.
Umuyobozi wa LAF, Kananga Andrew, yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza wo guhanahana amakuru no kurebera hamwe uburyo abafasha mu by’amategeko bitwaye.
Yagize ati “Ni umwanya mwiza duhura buri mwaka mu rwego rwo kurebera hamwe ibikorwa twakoze, tukareba uko akazi abafasha mu by’amategeko bakora kagenda, ibyiza bagezeho, imbogamizi no guhanahana amakuru kugira ngo tumenye ko ubutabera bwegerejwe abaturage.”
Kananga yakomeje avuga ko LAF n’abanyamuryango bayo batekereje uburyo bwo gufasha abafasha mu by’amategeko babaha tablet n’amagare mu rwego rwo kujya batanga raporo mu buryo bwihuse, dore ko ngo byabagoraga cyane kuko byabasabaga kuzizana i Kigali baturutse hirya no hino mu ntara ariko ubu bazajya bazitanga bifashishije tablets bahawe.
Umutesi Marie Claire uturuka mu karere ka Rulindo akaba n’umufasha mu by’amategeko yemeza ko ‘tablet’ n’igare yahawe bizamufasha guhangana n’imisozi igize akarere akoreramo, akajya anatangira raporo ku gihe.
Ati “Naburaga uburyo ntanga raporo kugira ngo igere aho igomba kuba iri ku gihe, ariko ubu kubera iri gare na tablets mpawe nzabasha kubonana n’abandi mpagarariye duhanahane amakuru y’ibyo twakoze. Sinabashaga kugera ku bantu ku gihe kubera ko akarere ka Rulindo kagizwe n’imisozi, ariko ubu kuko mfite iri gare bizanyorohereza ingendo.”
Twahirwa André, umukozi muri minisiteri y’ubutabera mu ishami rishinzwe kwegereza ubutabera abaturage, avuga ko abafasha mu by’amategeko bafite uruhare runini mu kunga abaturage no kumenyekanisha amategeko.
Ati “Abafasha mu by’amategeko baradufasha cyane nka minisiteri y’ubutabera cyane cyane mu bijyanye no kumvikanisha abaturage bafitanye ibibazo, bigakemurirwa hasi bitabaye ngombwa ko bijya mu nkiko. Ikindi badufasha kumenyekanisha amategeko kuko bagirana ibiganiro n’abaturage bagasobanura amategeko amwe n’amwe baba barahuguweho.”
Abafasha mu by’amategeko ni abahuguwe ku bijyanye n’amategeko n’uburenganzira bwa muntu kugira ngo batange inama zirebana n’amategeko n’ubundi bufasha ku butabera, bakaba bakorana bya hafi n’urwego rw’abunzi rushinzwe kunga ababuranyi igihe cyose mbere y’uko bagera mu nkiko ruburanisha mu rwego rwa mbere ibirego.
Ikindi ni uko abafasha mu by’amategeko baturuka mu miryango itari iya leta igera kuri 38 dore ko uretse kuba batanga raporo muri LAF bayitanga no mu miryango baturukamo.
Kuva ikigo gitanga ubufasha mu by’amategeko mu Rwanda (LAF) cyatangira gukora mu 2005, ubu gifite abafasha mu by’amategeko bagera 3000 bari hirya no hino mu turere tugize igihugu.
Kugira ngo ube umufasha mu by’amategeko ugomba kuba uri inyangamugayo, uzi kwandika no gusoma, ukanemezwa n’inteko y’abaturage. Ikindi ni uko abafasha mu by’amategeko basabwa kudashora abaturage mu manza za hato na hato no kubateranya, bakanashishikarizwa kwirinda kubogama no gushakira indonke mu kazi bakora.



















TANGA IGITEKEREZO