00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafashijwe na FAWE mu rugamba rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’inda ziterwa abangavu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 10 December 2018 saa 07:55
Yasuwe :

Abize mu bigo by’amashuri bya FAWE Rwanda n’abafashijwe na yo, batangiye gukora ubukangurambaga buhuriza hamwe abana n’ababyeyi bagatanga ibitekerezo babona byafasha mu kurwanya ibibazo byugarije umuryango birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsinda n’inda ziterwa abangavu.

Ni mu gikorwa cyiswe ‘Open Air Mentoring’ cyabereye mu Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara ahazwi nka ‘Maison de Jeunes’ byahuje abana bari hagati y’imyaka 11 na 17 biganjemo abarangije amashuri abanza n’abo mu mashuri yisumbuye.

Aba bana baherekejwe n’ababyeyi bahagarariye umugoroba w’ababyeyi mu mirenge ya Muhima, Gitega, Nyakabanda, Rwezamenyo, Nyarugenge na Kimisagara yose yo mu Karere ka Nyarugenge.

Ibi biganiro byateguwe n’abagize ihuriro ry’abize n’abafashijwe na FAWE Rwanda, ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo Inama y’Igihugu y’Abagore.

Abitabiriye bagabanyijwe mu matsinda baganira ku ngingo zirimo uruhare rw’umubyeyi mu burere bw’umwana, kurwanya ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’inda ziterwa abangavu.

Kayitaba Teta uhagarariye iri huriro yavuze ko bafite ibikorwa bitandukanye basanzwe bagiramo uruhare ariko bashatse gutanga umusanzu by’umwihariko bafatanya na gahunda ya leta y’iminsi 16, yahariwe ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.

Ati “Icyo turi gukora ni ukugira ngo dukure ibibazo mu baturage batubwire ibibazo bafite noneho batwereke n’ibyo babona byaba ibisubizo kuri ibyo bibazo, noneho natwe turebe uko twafatanya n’inzego bireba kubikemura noneho umunyarwandakazi abashe kwiteza imbere”.

Ndayisenga Ishimwe Joselyne wo mu Kagari ka Kigarama mu Murenge wa Gitega, yabwiye IGIHE ko yungukiye byinshi muri ibi biganiro.

Ati “Mu itsinda twarimo twaganiriye uko twarwanya ibiyobyabwenge kandi nungukiyemo byinshi birimo amoko y’ibiyobyabwenge, uburyo bikoreshwa n’uburyo natwe nk’urubyiruko twatanga umusanzu mu kubirwanya.”

Umuryango FAWE Rwanda usanzwe wita ku burezi bw’abana b’abakobwa ubarihira amashuri yisumbuye ay’imyuga na Kaminuza. Ufasha n’abagore ubaha ibikoresho n’ubumenyi.

Abitabiriye ibi biganiro bose bagiye bagira uruhare mu gutanga ibitekerezo ku ngingo zitandukanye baganiragaho
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abatandukanye
Abantu batandukanye batanze ibiganiro ku ihohoterwa n'inda ziterwa abangavu
Karamuka Clemence wo mu Murenge wa Muhima yavuze ko ibiganiro nk'ibi byabafashije kuko ari abana n'ababyeyi bose bagize umwanya wo gutanga ibitekerezo ku bibazo byugarije Umuryango Nyarwanda
Kayitaba Teta yavuze ko bazakomeza gukora ubu bukangurambaga hirya no hino mu gihugu
Ndayisenga Ishimwe Joselyne yishimiye impanuro yakuye muri ibi biganiro
Umuyobozi wa Gahunda muri FAWE Rwanda , Kobusingye Josephine yavuze ko uretse gufasha abanyeshuri bahabwa ibikoresho n'amafaranga y'ishuri banatanga n'ubumenyi mbamutima
Uyu mwana yatanze igitekerezo avuga ko hari ababyeyi batuzuza inshingano zo kuganiriza abana babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages