00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafatabuguzi 28 bafatiwe mu cyuho biba amashanyarazi mu turere icyenda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 24 January 2019 saa 03:22
Yasuwe :

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yatangaje ko abantu biba amashanyari bakomeje kwiyongera, ko hari 28 bafashwe bawiba mu turere icyenda tw’igihugu kandi ko kubashakisha bikomeje.

Ni mu bugenzuzi bugamije guca ubujura bw’amashanyarazi bwakorewe mu turere 14, guhera mu Ukuboza 2018 kugera ku wa 22 Mutarama 2019. Bwagaragaje ko mu turere icyenda hafashwe abantu 28.

Abo biganjemo abafite ubucuruzi buciriritse, amahoteli, resitora n’inganda bayibaga mu buryo burimo gucisha insinga ziyazana hirya ya mubazi, abayafatira ku miyoboro migari ya REG, abayafatira mu ngo z’abaturanyi cyangwa bakiyubakira imiyoboro mu buryo butemewe.

Abashwe bibaga amashanyarazi afite agaciro ka miliyari 1.9Frw ndetse bahise bategekwa kuyishyura ako kanya. Barimo barindwi bafite ibyuma bisya, amashuri arimo na kaminuza abiri, ahantu umunani hakorerwa ibikorwa byo kwidagadura, Hoteli enye, urusengero rumwe, abantu bawukoresha mu ngo batanu, n’ibarizo rimwe.

Umuyobozi wa REG, Ron Weiss, yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa kane ko igikorwa cyo gushakisha abiba amashanyarazi cyakorewe muri utwo turere, ariko ko kizakomeza n’ahandi kandi kizahoraho.

Ati “Ndashaka kubamenyesha ko tuzakomeza mu gihugu hose, nta karere na kamwe tuzasiga tutagezemo muri ubu bugenzuzi [...] Kizakomeza mu gihugu hose kandi ntabwo tuzateguza aho tujya.”

Nubwo abantu biba amashanyarazi, REG yashyizeho uburyo bworohereza abaturage kuyabona kandi ahendutse burimo kuyahabwa bakazajya bishyura buhoro buhoro, kugabanya igiciro cyayo ku nganda, korohereza inganda nshya kuyahabwa nta kiguzi n’ibindi.

Kuri ubu, u Rwanda rufite amashanyarazi angana na Megwati 221,1 agaburira ingo miliyoni 1,34. Rufite intego ko mu 2024, ruzaba rufite amashanyarazi angana na Megawati 556, buri rugo rukazaba rufite amashanyarazi.

Ron ati “Turasaba abakiliya bose gukoresha amashanyarazi mu buryo bukwiye kuko tugiye gukomeza kugenzura inzu ku yindi, akarere ku kandi kugeza igihe buri wese ayakoresha uko bikwiye.”

REG ivuga ko ubujura bw’amashanyarazi uretse guteza igihombo kuri Leta, bunagira ingaruka ku buzima bw’abaturage kuko biteza impanuka zishobora kuvamo n’urupfu, gufungwa n’izindi.

Ron yavuze ko abantu bakwiye kumenya ko kwiba amashanyarazi n’ibikoresho byayo ari icyaha gihanwa n’Itegeko nimero 52/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018, rigenga amashanyarazi mu Rwanda.

Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha ngo rubakoreho iperereza ku cyaha bashinjwa.

Ingingo yaryo ya 51 ivuga ko ‘Umuntu winjira muri mubazi mu buryo butemewe, ukoresha uburyo butemewe mu gufata, gukurura, kuyobya, gutuma hafatwa, havanwa ku muyoboro w’umuriro w’amashanyarazi cyangwa ukoresha umuriro w’amashanyarazi yahawe mu buryo bw’uburiganya cyangwa butemewe n’amategeko aba akoze icyaha.’

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka n’ihazabu y’amafaranga Rwanda atari munsi ya 1.000.000 Frw ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages