00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafatabuguzi ba Airtel bo mu rwego rwa mbere (Premier) bashyiriweho Serivisi zihariye

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 30 January 2015 saa 03:46
Yasuwe :

Airtel Rwanda yatangije uburenganzira bwihariye ku bakiriya bayo bo mu rwegorwa Premier, aho bazajya bahabwa serivisi zo ku rugero mpuzamahanga, bakazajya banogerwa na serivisi zihariye ku bibuga by’indege birenga 700 mu mijyi 400 iri mu bihugu 120 ku isi.
Airtel Rwanda ivuga ko ubu burenganzira bwemerera abakiriya guhabwa serivisi zihariye zitandukanye ku bibuga by’indege ahantu hatandukanye ku Isi binyuze mu kwiyandikisha.
Airtel izishyurira abakiriya bayo kwiyandisha nu gihe kingana (…)

Airtel Rwanda yatangije uburenganzira bwihariye ku bakiriya bayo bo mu rwegorwa Premier, aho bazajya bahabwa serivisi zo ku rugero mpuzamahanga, bakazajya banogerwa na serivisi zihariye ku bibuga by’indege birenga 700 mu mijyi 400 iri mu bihugu 120 ku isi.

Airtel Rwanda ivuga ko ubu burenganzira bwemerera abakiriya guhabwa serivisi zihariye zitandukanye ku bibuga by’indege ahantu hatandukanye ku Isi binyuze mu kwiyandikisha.

Airtel izishyurira abakiriya bayo kwiyandisha nu gihe kingana n’umwaka, bikazabafasha guhabwa serivisi zihariye ku bibuga by’indege maze bakanogerwa n’urugendo barimo aho baba berekeza hose ku Isi.

Ubwo umuyobozi wa Airtel Teddy Bhullar yatangazaga ubu burenganzira bwihariye, yagize ati “Airtel iha abakiriya bayo bo mu rwego rwa Premier ibyiza byo kunogerwa na serivisi zihariye ndetse no kwitabwaho nkaho bari mu rugo niyo baba bari mu rugendo.

Ubu burenganzira bwihariye buzafasha abakiriya bacu kutazongera kuvinika ku bibuga by’indege no guhagarara ku mirongo. Bazajya bahabwa serivisi zo mu rwego rwo hejuru mu mijyi 400 yo ku Isi. ”

Ubu burenganzira bwihariye bukwemerera guhabwa serivisi zitandukanye. Urugero nko kwakirirwa mu byumba bya VIP ku bibuga by’indege mu gihe kingana n’umwaka, hatitawe ku ndege cyangwa ubwoko bw’itike byakoreshejwe.

Uhabwa ibikoresho nkenerwa nka telefone, email, interineti, Wi-Fi, fax mudasobwa ndetse n’ibyumba by’inama ku bibuga by’indege bimwe na bimwe.

Uhabwa ibyo kurya bitandukanye; ntago ari ngombwa guhmagara ngo bakubikire (reservation ) y’ibyumba byo gutegererezamo ku bibuga by’indege ndetse n’amakuru ari ku gihe binyuze mu mbuga zabigenewe kuko ukoresha gahunda za telefoni zabgenewe ( applications) za telefone cyangwa ubutumwa bugufi.

Umuyobozi mukuru wungirije wa Rwandair Paul Nyirubutama nawe yashimangiye iyo gahunda agira ati “ imurika ryihariye Airtel yahaye abakiriya (Priority pass Airtel ) ryerekana intambwe ngari Airtel iri gutera mukubaka umwuka mwiza muri serivisi yo kwita kubafatabuguzi bayo mu gihe bari mu ngendo zitandukanye ku Isi.

Nkatwe abashinzwe ingendo mu gihugu, twishimiye iryo terambere kuko ari n’inyungu kuri twebwe.”

Airtel ni sosiyete y’itumanaho ikorera mu bihugu 20 ku isi, biri ku mugabane wa Afurika no muri Asia, ikaba ifite icyicaro mu Buhinde, aho ubu ifite abakiriya bagera kuri miliyoni 305 ku isi yose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages