Imibare iherutse gutangwa n’Ikigo Ngenzuramikorere (RURA), igaragaza ko TIGO iza ku mwanya wa mbere muri sosiyete zinjije cyane mu Ukuboza umwaka ushize.
Ikomeza igaragaza ko iyi Sosiyete ariyo yungutse abafatabuguzi bashya benshi muri 2016, aho yabonye abakiriya bagera ku bihumbi 150 mu mwaka wose.
Kuri ubu TIGO Rwanda ifite umugabane ku isoko ungana na 36.5%.
Ubwo yagarukaga ku ntambwe yatewe mu mwaka ushize, Umuyobozi muri TIGO ushinzwe gusakaza ibicuruzwa na serivisi za TIGO (Tigo Distribution Manager), Jean Bosco Nkusi, yatangaje ko umwanya bariho bawukesha uburyo bakoresha mu kunoza serivisi baha ababagana.
Yagize ati “Ubwiyongere bw’umubare w’abafatabuguzi batugana, ni igihamya kidashingiye gusa ku cyizere abakiriya batugirira kubera serivisi nziza tubaha zirimo internet inyaruka n’uburyo bwo guhanahana amafaranga binyuze muri Tigo Cash, ahubwo binashimangirwa n’itsinda ryashyizweho mu bice bitandukanye rifite ubunararibonye bwo gukorana n’abakiriya.”
Yakomeje agira ati “Twashoboye kuza ku isonga ku isoko ry’umwaka ushize wa 2016 kandi turi gukora cyane ku buryo twizeye ko 2017 izarangira turi aba mbere mu gihugu.”
Mu mwaka ushize, Tigo yatanze moto nshya za TVS ku bacuruzi bakuru bagera ku icyenda bakorana bya hafi mu rwego rwo kubashimira uburyo badahwema guharanira ko buri Munyarwanda wese, aho yaba aherereye cyangwa akorera mu gihugu agerwaho na serivisi ndetse n’ibicuruzwa bya Tigo.
Shabani Nkomejekuyisenga w’imyaka 25, utuye mu Karere ka Nyanza, umwe mu bahawe moto yari amaze imyaka itanu akorana na TIGO.
Yagize ati “Nahawe moto kubera icyizere TIGO yangiriye ndetse n’ubushobozi bwanjye bwo kugeza ibicuruzwa byayo ku bantu benshi. Iyi moto izamfasha kugera mu bindi bice bitandukanye aho ntashoboraga kugera. Ndashimira TIGO byimazeyo.”
TIGO Rwanda ifite abafatabuguzi barenga miliyoni eshatu, imaze gushora miliyoni zirenga 310 z’amadorali ya Amerika kuva mu 2009 yatangira gukorera ku butaka bw’u Rwanda.
Iyi Sosiyete itanga internet yihuta ya 4G LTE kuri telefoni ngendanwa z’abakiriya bayo.
Yahawe igihembo cya Sosiyete ihiga izindi mu gutanga serivisi nziza ‘Most Innovative Service’ muri Africa Com 2014. Nyuma y’umwaka umwe yongeye kwegukana igihembo cya sosiyete ikora ibijyanye n’ihererekanya ry’amafaranga hagati ya Tigo Rwanda na Tigo Tanzania yahembwe nk’iyagaragaje udushya mu Ikoranabuhanga “Best ICT Exhibitor” mu imurikagurisha ryabereye i Kigali mu 2015.



















TANGA IGITEKEREZO