Ku nshuro ya cyenda urubyiruko rw’abahungu bagera ku 1032 basoje amasomo y’imyuga bahererwaga mu kigo ngororamuco cya Iwawa giherereye mu Ntara y’Iburengerazuba mu kiyaga cya Kivu.
Ababyeyi b’abo bana bari bitabiriye uwo muhango wabaye kuwa Gatanu tariki 12 Gashyantare, bafashe umwanya barinenga.
Umubyeyi wari uhagarariye ababyeyi b’urubyiruko rwahawe izo mpamyabushobozi, Kabanda, yavuze ko kuba batuzuza inshingano zo kurera uko bikwiye, bituma abana bajya mu biyobyabwenge, bakabera igihugu umutwaro. Yasabye ababyeyi kuzuza inshingano zabo, nk’uko bigaragara kuri Twitter ya Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga.
Uwari uhagarariye urubyiruko rwasoje ayo masomo, Kayiranga Emmanuel, wemeje ko bize byinshi kandi bazabishyira mu bikorwa biteza imbere.
Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne, yasabye ababyeyi kongera imbaraga mu gufasha urubyiruko kubona uburere bwiza butuma batishora mu ngeso mbi nk’izatumye bajyanwa kugororerwa Iwawa.
Yagize ati “ Dukwiye kwita ku bana bacu kuko bakeneye ibibatunga ariko banakeneye ko ababyeyi bababa hafi.”
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert, yeretse urwo rubyiruko amahirwe bakwiye kubyaza umusaruro.
Yagize ati “Buri wese mu barangije kwiga imyuga atekereze aho ashaka kugana mu gihe kiri imbere. Hari amahirwe hirya no hino ariko hari n’ibisabwa ngo uyabone birimo ubwenge, kuzigama no kureba kure,[....] Icyo ushaka kubona ni cyo ubona. Niba ubona nta kigenda nta kizagenda. Niba ushaka kubona amahirwe y’iterambere uzayabona[....]Muzishyire hamwe natwe tuzabafasha kwifasha.”
Urwo rubyiruko rwasoje amasomo arimo ay’ubwubatsi, ubudozi n’ububaji. Uretse amasomo y’imyuga, urwo rubyiruko rwanahawe ubumenyi mu buhinzi n’ubworozi, no gusoma, kwandika no kubara ku batari babizi.



















TANGA IGITEKEREZO