00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafite abarohamye muri Nyabarongo baracyabategerezanyije agahinda

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 5 January 2015 saa 10:52
Yasuwe :

Imirambo y’abantu 12 bivugwa ko barohamye mu ruzi rwa Nyabarongo tariki ya 3 Mutarama 2015, kugeza ubu ntiraboneka aba ‘Marines’ baracyabashakisha ariko bamwe mu bayobozi baratangaza ko iminsi itatu ihagije ngo baboneke.
Ibi biratangazwa n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa ba Mageragere na Rugarika, imirenge ihuriye mu gace kabereyemo iyi mpanuka.
Itsinda ry’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi ‘Marines’ naryo rimaze iminsi rishakisha iyi mirambo.
Rutubuka Emmanuel, Umunyamabanga (…)

Imirambo y’abantu 12 bivugwa ko barohamye mu ruzi rwa Nyabarongo tariki ya 3 Mutarama 2015, kugeza ubu ntiraboneka aba ‘Marines’ baracyabashakisha ariko bamwe mu bayobozi baratangaza ko iminsi itatu ihagije ngo baboneke.

Ibi biratangazwa n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa ba Mageragere na Rugarika, imirenge ihuriye mu gace kabereyemo iyi mpanuka.

Itsinda ry’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi ‘Marines’ naryo rimaze iminsi rishakisha iyi mirambo.

Rutubuka Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge, yatangarije IGIHE ko urohamye muri Nyabarongo adahita aboneka uwo munsi, bifata iminsi byibura itatu.

Rutubuka yavuze ko itsinda ry’aba Marines n’ubwato bwabo bubiri bwirirwa bushakisha abarohamye ariko bukaba nta n’umwe burabasha kuvanamo mu gihe imitwaro yari itwawe muri ubu bwato bwarohamye, yo yagiye iboneka.

Agace kabereyemo impanuka ngo ni mu ikorosi aho amazi aba agenda yikaraga cyane, mu nsi yaho harijimye ndetse ngo habamo n’ibyondo byinshi bituma bigorana kubona abarohamye, ariko abayobora aka gace kabereyemo impanuka, bavuga ko byanze bikunze abarohamye batarenza iminsi itatu baraboneka.

Ku ruhande rw’akarere ka Kamonyi ari naho abantu bose barohamye baturukaga, ababuze ababo birirwa bategereje ko baboneka ngo babashyingure.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Rugarika Nsengiyumva Pierre Celestin yavuze ko inzego z’umutekano, iz’ibanze n’abaturage muri rusange bakomeje kwerekana ubutwari bwabo, bwahereye ubwo barohoraga abantu bwa mbere, 11 bagatabarwa.

Yagize ati “Ababuze ababo ubasanga kuri Nyabarongo n’agahinda kenshi, ariko ko ababafasha nabo ntako batagira ngo bashakishe ababuriwe irengero.”

N’ubwo havugwa abantu 12 ko aribo baburiwe irengero, ngo ubu bwato bwarohamye bumaze kwambutsa abagenzi inshuro ya kabiri, ku buryo bivugwa ko muri 12 bataraboneka hashobora kuba hari n’uwambutse mbere wagiye nk’ahantu akaba atari yigaragaza.

Gukusanya aya amazina ngo ni abaturage bazaga bakavuga ay’ababo bakeka ko bari bambutse muri ubu bwato.

Abayobozi bavuga ko ingamba zakajijwe

Kwambukira muri aka gace, abaturage bishyura amafaranga 50, mu gihe guca mu muhanda bishyura amafaranga 700, ibi bigatuma bakunda kunyura muri aya mazi.

Nsengiyumva avuga ko ahabereye iyi mpanuka byavuzwe ko hazashyirwa ikiraro , Rutubuka we akemeza ko mu mwaka ushize hapimwe ngo hakorwe inyigo yacyo.

Aba bayobozi bombi bemeza ko ubwato muri aka gace bwahagaritswe mu gihe hakigwa uburyo hazakoreshwa ubwato bwujuje ibyangombwa, bufite moteri, imyambaro yabugenewe n’ubwishingizi bw’ababugendamo.

Polisi y’u Rwanda yamaze gutangaza ko nta munyarwanda ugomba gukora ubwikorezi bwo mu mazi atabiherewe uruhushya.

Yanasabye abakora umwuga wo gutwara abagenzi mu mazi kujya batangira urugendo ari uko abagenzi bose bambaye imyenda ishobora kubarinda kwibira mu mazi mu gihe habaye impanuka kandi bakirinda gutwara bagenzi n’imitwaro birenze ubushobozi bw’ubwato.

Polisi kandi yasabye abaturage bazi koga kujya bihutira gutabara ababa barohamye no kujya bihutira kumenyesha Polisi n’izindi nzego bireba ku gihe kugira ngo hakorwe ubutabazi bwihuse.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages