Kuri uyu wa 21 Nzeri2015; ku nshuro ya kabiri inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda MHC,yatangije amahugurwa ku bayobozi b’ibitangazamakuru byandika n’ibinyuza amakuru yabyo kuri internet aho aya mahugurwa azibanda ku bijyanye n’uburyo abayobozi b’ibitangazamakuru babasha kubibyaza umusaruro,bikabateza imbere bo n’igihugu muri rusange,aho kumvako bajya batangaza amakuru ibi bimwe bya mpemuke ndamuke.
Abari muri aya mahugurwa barimo kwigishwa uburyo,nyuma yo gutangaza amakuru bajya bagira n’ibindi bikorwa bibyara amafaranga,birimo gutanga serivise zitandukanye bashingiye ku bitangazamakuru byabo.
Mbungiramihigo Peacemaker, umunyamabanga nshingwabikorwa wa MHC ubwo yafungura amahugurwa yagize ati: Nimuheshe agaciro umwuga wanyu, mukore mugamije kwiteza imbere mu bikesha ibinyamakuru byanyu, kandi byaba byiza abashora imari mu binyamakuru babikoze bagamije gutera imbere, kuko ntawe ukora agamije guhomba”.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko abayobozi b’ibinyamakuru bagomba gukora ibijyanye n’igihe ati: “u Rwanda ruratera imbere muri gahunda zitandukanye harimo niz’ikoranabuhanga ni muri urwo rwego n’ibitangazamakuru bigomba guhindura imikorere ndetse n’igenamigambi muri gahunda yo gukora itangazamakuru ribyara inyungu”.
Peace Hillary Tumwesige, umuyobozi wa Family Magazine, umwe mu bitabiriye amahugurwa, avugako uretse kuba bashyira ingufu nyinshi mu gutara inkuru no kuzitangaza, bikwiriye ko ibyo batangaza babibyaza inyungu.
Amahugurwa nk’aya agamije gufasha abafite ibinyamakuru, uburyo bwo kubibyaza inyungu. Abaye ku nshuro ya kabiri aho yateguwe n’inama nkuru y’itangazamakuru k’ubufatanye n’ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku iterambere.



















TANGA IGITEKEREZO