Hakunze kumvikana abantu baguweho n’ibirombe, bamwe bakahasiga ubuzima. Muri Kanama, bane b’i Kamonyi cyabaguyeho umwe ahasiga ubuzima, naho muri Werurwe i Rwamagana cyaguye kuri bane, ariko batabarwa bakiri bazima.
Ikigo Gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli mu Rwanda (RMB), kivuga ko mu mwaka ushize abantu 81 bapfuye bagwiriwe n’ibirombe, ndetse ko hashobora kuba hari abataramenyekanye.
Mu nama yahuje abakora mu bucukuzi n’izindi nzego kuri uyu wa 23 Ukwakira, Umuyobozi Mukuru wa RMB, Francis Gatare, yabahaye umukoro wo guhangana n’icyo kibazo.
Gatare yababwiye ko uturere twapfushirije mu birombe abantu barenze 10 umwaka ushize harimo Rutsiro, Muhanga, Kamonyi na Gakenke.
Ati “Twagabanye dute izo mpanuka? Hari n’ibyo tutazi kuko bishobora kuzaba ku buzima bw’abantu mu gihe kiri imbere…Ingamba twafatira hamwe ni izihe kugira duhindure uburyo ubucukuzi bukorwa mu birombe byacu, bamwe muri mwe muyobora?”
Yavuzemo nk’umwuka bahumeka, abakandagira mu mabuye y’agaciro bayayungurura akaba yabinjira mu ruhu, ati ‘Sinabiteganya ariko birashoboka ko bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu.’
Yavuze ko hari imbogamizi zikeneye gushakirwa ingamba z’igihe kirambye, zirimo guhindura imikorere ya gakondo no gushyiraho imyiza irinda ubuzima bw’abantu, ikanabungabunga ibidukikije kandi itanga umusaruro urambye.
Visi Perezida wa Kabiri w’ihuriro ry’abacukura amabuye y’agaciro mu Rwanda, Simpenzwe Léonidas, yavuze ko abacukuzi baciriritse babikora mu buryo bw’igihe gito, bigatuma batabikora mu buryo bugezweho.
Umunyamabanga Mukuru wungirije w’ihuriro ry’abakozi bacukura amabuye y’agaciro, Bwanakweri Jean Marie Vianney, yavuze ko ‘kugira ngo bigabanuke, hakwiye gutekerezwa ku buzima bw’abakozi bakora nta masezerano y’akazi cyangwa bagahembwa mu buryo bw’akajagari.’
Mu mwaka ushize ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjirije u Rwanda miliyoni $373, uyu mwaka intego ikaba ari miliyoni $600. RMB iteganya ko mu 2020 amabuye y’agaciro azaba yinjiza miliyoni 800$, na miliyari $1.5 mu 2024.



















TANGA IGITEKEREZO