Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi hagati y’urugaga rw’abikorera muri ako karere ndetse n’ubuyobozi, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere uwo mujyi.

Nubwo hatanzwe amezi atatu yo kuvugurura ku bagaragaje ko nta bushobozi bwo guhita bubaka inyubako zijyanye n’igihe, bahawe imyaka itatu yo kuba bakusanya ubwo bushobozi ku buryo iyo myaka izashira batangiye kubaka inzu zijyanye n’icyerekezo.

Mu myaka itatu ishize, abacuruzi bari basabwe kubaka inzu z’ubucuruzi zigendanye n’igishushanyo mbonera, bamwe mu baturage babura ubushobozi, inzu zabo zirafungwa, biteza igihombo kinini.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko n’ubu uwashaka kubaka inzu zigendanye n’igishushanyombonera afite ubushobozi yemerewe kubaka kandi agahabwa icyemezo.

Meya Nzabonimpa Emmanuel yavuze ko iyo usabye icyemezo cyo kuvugurura inzu, harebwa niba koko iyo nzu igikomeye ku buryo itazateza ikibazo ku baturage.

Yanihanangirije abaturage bagikorera ubucuruzi mu nzu zagenewe guturwamo, avuga ko bakwiriye kuzivamo bakajya mu zagenewe ubucuruzi.

Hari inyubako z’amagorofa zamaze kuzura mu mujyi wa Gicumbi kandi ubuyobozi bwemeza ko abacuruzi bamaze kuzigana ku bwinshi dore ko hari n’imiryango yafashwe n’abashoramari bavuye muri Zimbabwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu, Uwera Parfaite yavuze ko hakenewe guhindura imyumvire, buri muturage akamenya ko iterambere ry’aho akomoka rikenewe, hagendewe kuri gahunda zashyizweho.

Umujyi wa Gicumbi uherereye mu Murenge wa Byumba, ukaba ugizwe n’utugari icyenda.

Uyu mujyi ukomeje gutera imbere hubakwamo inyubako ndende zijyanye n'igihe
Uyu mujyi ukomeje gutera imbere hubakwamo inyubako ndende zijyanye n'igihe
Umuhanda Base -Gicumbi -Nyagatare nawo hari byinshi wahinduye
Umuhanda Base -Gicumbi -Nyagatare nawo hari byinshi wahinduye
Inyubako zishaje mu mujyi wa Gicumbi zimaze igihe zifunze ku buryo hari izatangiye kwangirika
Inyubako zishaje mu mujyi wa Gicumbi zimaze igihe zifunze ku buryo hari izatangiye kwangirika