Abagera kuri 612 bafite ubumuga bahagarariye abandi mu gihugu cyose bahuriye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, kuva tariki ya 16 kugeza kuya 22 Nzeri 2018.
Mu byo batojwe harimo kumenya u Rwanda n’amateka yarwo, ibyerekezo by’iterambere by’igihugu, babona n’umwanya uhagije wo kuganira ku bibazo byihariye bafite n’uko byashakirwa ibisubizo.
Basoza itorero bahize byinshi bazakora birimo gukura mu muhanda bagenzi babo basabiriza ndetse no gushyira mu ishuri abana bafite ubumuga usanga bahishwa mu gikari.
Bizimana Dominique wavuze mu izina ryabo yagize ati “Twiyemeje kuvana mu muhanda abafite ubumuga basabiriza mu turere twose. Gukurikirana abantu bafite ubumuga bahishwe mu mazu no gushyira mu ishuri abana bafite ubumuga bageze igihe cyo kwiga.”
Abaganiriye na IGIHE bavuze ko kugira ngo babigereho bazakoresha uburyo burimo kubarura abafite ubumuga bose bari mu midugudu, ku buryo buri wese bazajya bamenya uko abayeho, aho aba n’ibibazo afite.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, yavuze ko biyemeje ko mu myaka itatu bazaba bageze kuri uwo muhigo wo gukura mu muhanda abasabiriza.
Ati “Tugiye kureba uburyo muri buri murenge hashyirwa koperative y’abafite ubumuga; tugiye kuzishinga kandi tuzishakire ubushobozi. Abo tuzashyiramo ba mbere ni abo basabiriza. Ubwacu twumva mu myaka itareze itatu byaba birangiye.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr. Alvera Mukabaramba, yashimiye imihigo abafite ubumuga bahize abizeza kubashyigikira.
Ati “Nka Leta ntabwo tuzahwema kubaba hafi kugira ngo mu bushobozi bw’igihugu cyacu tubashakira ubushobozi bwunganira inzego za Leta, uturere n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rwo kwihutisha iterambere rigamije impinduka mu bantu bafite ubumuga.”
Dr. Mukabaramba yavuze ko mu byo biyemeje harimo ibitagombera ubushobozi buhambaye ariko hari n’ibisaba amafaranga, bityo Minisiteri ikazababa hafi ku bufatanye n’izindi nzego.
Yabagiriye inama yo gukorera hamwe kandi bagashyiraho ingengabihe bakibuka no kujya batanga raporo ku nzego zibakuriye zirimo na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Abafite ubumuga bamaze icyumweru batozwa ni abari mu nzego zatowe zihagarariye abandi mu turere twose tw’igihugu.
Mubindi basabye baranabyemererwa harimo ko na bagenzi babo bahagarariye bazasakirwa uko bazanwa mu itorero bagatozwa nk’uko nabo babikorewe.



















TANGA IGITEKEREZO