Ubwo ku wa Kane, tariki 15 Kamena, NCPD yagaragazaga ibyo imaze kugeraho mu myaka itanu ishize, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Ndayisaba Emmanuel, yatangaje ko hari byinshi byagiye bikorwa hirya no hino kugira ngo abafite ubumuga bafashwe harimo kubashyira mu mashuri, kubabumbira mu ma koperative ariko bamwe bakananirwa kureka iyi ngeso.
Yatanze ingero zitandukanye nk’aho mu Karere ka Rubavu, bamwe bashyizwe mu matsinda bakanahabwa n’inkunga ngo bareke gusabiriza ndetse n’abo Airtel yahaye ibikoresho birimo Telefone, igishoro n’ibindi ngo babikorere mu kwiteza imbere ariko bamwe bikabananira bakisubirayo.
Ndayisaba yagaragaje ko hari bamwe babigize nk’ubucuruzi, aho usanga harimo abavuka kure ya Kigali cyangwa n’imijyi basabirizamo bafatwa nk’abakire ariko bakanga kubireka, iki akakigaragaza nk’icyemeza ko benshi babiterwa n’imyumvire bafite.
Bigirimana Noel, wari uhagarariye ikigo kirera abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona cyitwa Barerwe, gikorera mu Karere ka Musanze, yasabye ko hashyirwaho ikigo gishinzwe kwita ku bafite ubumuga banze kureka ingeso yo gusabiriza, gikora nk’ibisanzwe byakira inzererezi nka Iwawa.
Ndayisaba yavuze ko bazakomeza kubashishikariza kubireka no kubafasha ariko ko uzabyanga hari ikigo kigiye kuza kizita ku nzererezi, ku buryo nabo bazajya bafatwa nk’izindi nzererezi zose.
Yagize ati “Ikindi ni uko hagiye kuza ikigo cyita ku nzererezi. Icyo kigo rero kigiye kuza muri Minaloc, natwe ariyo itureberera, bivuze ko byoroshye kuko kizakira inzererezi zose. Abo rero dushyira muri gahunda zose ntibabashe kuzijyamo tubafata nk’inzererezi.”
Yagaragaje ko nibajya bamara gufatwa, Minaloc ifatanyije na NCPD bazajya babakurikirana barebe icyo bakorerwa. Yavuze ko bagiye gukomeza kubigisha kugira ngo bacike kuri iyo ngeso ahubwo bisunge abandi bafashwe kubona icyo bakora.
Icyo kigo kizaba cyita ‘National Rehabilitation Services’, kizaba gishinzwe guhuza ibikorwa bya za minisiteri zari zifite mu nshingano gukurikirana abana b’inzererezi n’abo mu muhanda, mu rwego rwo kurushaho guhangana n’ikibazo cy’ubwiyongere bwabo. Biteganyijwe ko kizatangira imirimo yacyo mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/18.
Iki kigo ngo kizakumira ubwiyongere bw’abana b’inzererezi, gikurikirane imikorere y’ibigo bisanzwe bibakira “Rehabilitation centers”, n’uko umwana ibivuyemo asubizwa mu muryango n’imibereho ye nyuma yo gukurwa mu kigo.
Ndayisaba yakomeje avuga ko uwanze gukorera muri koperative zabashyiriweho ariko akazemera gusubira aho akomoka azakomeza gukurikiranwa afashwe kwiteza imbere bijyanye n’ibyo azaba akeneye.



















TANGA IGITEKEREZO