Ibi byatangajwe ku wa Kane, tariki 15 Kamena, ubwo NCPD yagaragazaga ibyo imaze kugeraho mu myaka itanu ishize. Ni inama iba buri mwaka, igamije gusuzuma ibyagezweho, ariko iy’uyu mwaka yo yari igamije kurebera hamwe ibyagezweho mu myaka itanu ishize, inategura gusoza gahunda y’umwaka wayo wa 2013-2018.
Imibare itangwa NCPD, igaragaza ko mu bafite ubumuga 446 453 babaruwe mu Rwanda, abangana na 154 236 gusa aribo bamaze guhabwa ibyiciro byabo n’amakarita abaranga.
NCPD igaragaza ko ikibazo kigituma abenshi batitabira gushyirwa mu byiciro kijyanye n’imyumvire y’abafite ubumuga batarumva neza ibyiza byo gushyirwa mu byiciro, imiryango ifite abana bafite ubumuga baba badashaka kubagaragaza n’ibindi.
Ibi byiciro n’amakarita bihabwa abafite ubumuga bitewe n’imiterere y’ubumuga bafite, ibikorwa mu rwego rwo kubafasha mu buvuzi n’ibindi bibateza imbere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, yatangaje ko nubwo iyi mibare ikiri mike, binagaragaza intambwe ishimishije yatewe bitewe n’uko mbere batabyumvaga.
Ndayisaba yavuze ko ufite ubumuga utariyandikishije ngo ahabwe icyiciro, uretse kubura ubuvuzi abandi bahabwa, ibi byiciro byatangiye no kugenderwaho mu gutanga akazi muri VUP.
Yagize ati “Nko muri VUP, ariya makarita yatangiye gukoreshwa. Ubu utayifite ntashobora kwinjiramo. Ikindi nitumara gukora urutonde rw’ibyo bazakenera, bizahabwa ufite ikarita, utayifite icyo ni igihombo azaba afite.”
Yavuze ko hagiye kubaho gahunda yo guha amahirwe abacikanywe kugira ngo bibaruze nabo batazabura ayo mahirwe.
Mubyo NCPD yagezeho mu myaka itanu imaze ishinzwe, harimo gukora ubuvugizi bw’abafite ubumuga bakabasha guhagararirwa mu nzego zifatirwamo ibyemezo, kugabanya ihezwa n’akato bakorerwaga, gushyirirwaho bimwe mu bibafasha cyane cyane mu bikorwaremezo, kubakorera ubuvugizi mu bijyanye n’ubuvuzi n’ihuzabikorwa ry’abafite ubumuga n’ibindi.
Haracyarimo ibibazo mu kuvuza abafite ubumuga
Muri iyi nama, hagiye hagaragazwa ibibazo bicyugarije abafite ubumuga, aho icyagarutsweho cyane kijyanye no kubona ubuvuzi nkuko byagarutsweho na Utazirubanda Charles, wari uhagarariye Ikigo Amizero y’Ubuzima, gikorera mu Karere ka Gisagara, wagaragaje ko rimwe na rimwe abana bafite ubumuga babuzwa kwivuriza ku bwisungane mu kwivuza bahabwa n’ibigo bibafasha bitewe n’uko imiryango babarizwamo itabasha kwiyishyurira.
Kuri iki kibazo, Ndayisaba yavuze ubuvugizi bwakozwe ku bana baba mu bigo birera impfubyi bemererwa kwivuriza kuri mituweli bagurirwa n’ibigo hatarebewe ku miryango ndetse ko n’icy’abafite ubumuga baba mu miryango kigiye kuganirwaho n’inzego z’ibanze na RSSB bakajya bavurwa nta mbogamizi.
Abafite ubumuga bashyirwa mu byiciro bitanu byagenwe, birimo abafite ubumuga bw’ingingo, ubwo kutavuga, ubwo kutumva no kutabona; ubw’uruhu n’ubw’ubugufi.



















TANGA IGITEKEREZO