Babigarutseho kuri iki Cyumweru ubwo bitabiraga Itorero ry’Igihugu, aho abarenga 600 bagiye kumara icyumweru muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye batozwa indangagaciro na kirazira.
Abaganiriye na IGIHE bagaragaje ko mu byo bifuza byazaganirwaho by’umwihariko harimo gusaba ko bashyirirwaho ijanisha runaka mu myanya y’akazi kuko iyo bagiye guhatana ku isoko ry’umurimo badahabwa amahirwe yo kuyitsindira bitewe n’impamvu zitandukanye.
Uwikirebera Jean Bosco yagize ati “Ikintu cy’ingenzi cyaganirwaho hano ni ukubona umurimo ku bantu bafite ubumuga bafite ubumenyi ariko ntibahabwe amahirwe yo kugira ngo bagaragaze ko bashoboye. Wagira ngo hari umupaka bashyirirwaho, twifuza ko hajya hashyirwaho imyanya runaka itugenewe nk’uko abagore bayishyiriweho 30%.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, yavuze ko bandikiye Minisiteri y’Abakozi ba Leta kugira ngo ibashyirireho ijanisha runaka mu myanya y’akazi kandi batangiye ibiganiro kugira ngo bikorwe.
Yagize ati “Turi kuganira na Minisiteri ngo turebe ko muri politike y’umurimo iri kuvugururwa batwemerera icyo kintu bakagishyira muri politike.”
“Wenda nabaha urugero nk’aho bavuga bati ‘Niba nk’ikigo gifite imyanya 20, byibuze 5% ibe abafite ubumuga’ ngira ngo hashize nk’ukwezi n’igice tubisabye.”
Ndayisaba yatanze urugero ko hari ibihugu bituranye n’u Rwanda byabikoze kandi birashoboka ndetse abafite ubumuga baho babayeho neza kuko badahezwa ku isoko ry’umurimo.
Ati “Urugero naguha nko muri Kenya bafite 5%; ni ukuvuga niba ufite ikigo kirimo abakozi 20 mu nzego za Leta urashyiramo umuntu umwe ufite ubumuga.”
Abafite ubumuga bavuga ko ikibazo gihari kuri iki gihe ari uko hakiri abakoresha benshi bagifite imyumvire y’uko umuntu ufite ubumuga adashoboye, bityo bigatuma babima akazi
Inzego zihagarariye bafite ubumuga zibasaba kwitinyuka bakabyaza umusaruro amahirwe bahawe kandi bakishimira ko hari ibibazo byinshi bari bafite byakemutse birimo no guhezwa.
























TANGA IGITEKEREZO