00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafite ubumuga basabye kwitabwaho ku buryo bwihariye mu gihe cy’amatora

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 31 May 2017 saa 08:11
Yasuwe :

Imiryango nyarwanda y’abafite ubumuga iratangaza ko ihangayikishijwe n’uko abafite ubumuga badahabwa ibyangombwa nkenerwa bibafasha kugira uruhare mu bikorwa bya Leta, cyane cyane iby’amatora harimo nko kutagira uburyo bwo kubafasha nkuko byagaragaye mu matora aheruka.

Mu biro by’itora birenga 20 byo mu Karere ka Nyamasheke na Gasabo byasuwe n’umwe mu miryango y’abafite ubumuga witwa Handicap International mu matora aheruka, wasanzwe nta na hamwe bafite umubare uzwi w’abafite ubumuga bagombaga kuhatorera.

Umukozi ushinzwe ibikorwa bigamije gufasha abafite ubumuga kwinijra no kwibona muri Gahunda za Leta cyane cyane iz’amatora muri Handcup international, Nkurunziza Alphonse, yavuze ko abafite ubumuga bugarijwe n’inzitizi nyinshi cyane zirimo n’izibabuza kwitabira ibikorwa bya Leta.

Ibi yabigarutseho ku wa 30 Gicurasi, ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi ibiri, ihuriro ry’imiryango Nyarwanda y’abafite ubumuga (NUDOR) rifatanyije na handicap international bahaye abanyamakuru agamije kubasobanurira uburenganzira bw’abafite ubumuga mu bikorwa bya Leta cyane cyane mu matora.

Nkurunziza yavuze ko kuba ibiro by’itora byasuwe harasanzwe nta mubare w’abafite ubumuga bagombaga kuhatorera, ari ikimenyetso kigaragaza ko nta n’uburyo bwo kubafasha gutora buba bwateguwe.

yagize ati "Ku biro by’itora twagezeho twabazaga niba bazi umubare w’abafite ubumuga baza kuhatorera. Iki ki ikibazo ntekereza kiri rusange, kiri mu byo turi gukorera ubuvugizi kugira ngo mu minsi iri imbere umubare w’abafite ubumuga bazahatorera ube uzwi, bityo noneho babashe kugena ibyo kwinjira mu gikorwa no kugisohokamo bagendeye ku mibare."

Yakomeje avuga ko hari icyizere ko mu matora ari imbere abafite ubumuga batazahura n’imbogamizi nyinshi kuko ku bufatanye n’imiryango itandukanye hari gukorwa ubuvugizi ku nzego bireba ku kugabanya izo nzitizi.

Umuyobozi mukuru wa NUDOR, Bizimana Dominique, yagarutse ku bantu bakita amazina asebya cyangwa asubiza inyuma abafite ubumuga no kubafata nk’abantu badashoboye, avuga ko ari imyumvire itakijyanye n’igihe ikwiye gucika.

Yavuze ko mu gihe hakorwa inama, hakwiye kuzirikanwa n’abafite ubumuga bwo kutumva bagasobanurirwa mu rurimi rw’amarenga

Yagize ati " Ibyo dukora ni ubuvugizi […] ibyo dukora dufatanije n’izindi nzego za Leta ni ukwigisha abashyira mu bikorewa ibyemezo Leta iba yarafashe. Ubushake n’amategeko birahari ahubwo kubishyira mu bikorwa nibyo ubona bizafata igihe cyo kuvuga ngo niba umuntu ahamagaye inama akamenya ko abaturage batavuga bafite uburenganzira bwo kumenya ibyavuzwe, niba atavuga ntiyumva ni ukuvuga ko akeneye umusobanurira mu rurimi rw’amarenga."

Yakomeje avuga ko hari ibintu bimwe abantu birengangiza gukora bifasha abafite ubumuga bishobora no gufasha n’abandi bantu bafite intege nke barimo nk’abageze mu zabukuru, abana n’abandi.

Hanagaragajwe izindi nzitizi zibuza abafite ubumuga kugira uruhare mu bikorwa bya Leta by’umwihariko mu matora, nko kuba hari aho usanga ibyumba by’itora byubatse mu buryo budafasha abafite ubumuga bw’ingingo, kuba nta ndangururamajwi ziyobora abafite ubumuga bwo kutabona, kuba nta nyandiko z’abafite ubumuga bwo kutabona, abakorerabushake batahuguriwe gufasha abafite ubumuga, abafite ubumuga bwo kutabona babura umuntu wujuje imyaka 18 wo kubatorera rimwe na rimwe bikababuza amahirwe yo gutora n’ibindi.

Kugeza ubu mu Rwanda hari ingeri zitandukanye z’abafite ubumuga harimo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga cyangwa bumwe muri bwo, ufite ubumuga bwo kutabona, ufite ubugufi budasanzwe, ufite ubumuga bw’uruhu rwera, ufite ubumuga bw’inyonjo, ufite ubumuga bwo mu mutwe n’abafite ubumuga bw’ingingo.

Umukozi ushinzwe ibikorwa bigamije gufasha abafite ubumuga kwinijra no kwibona muri Gahunda za Leta cyane cyane iz’amatora muri Handcup international, Nkurunziza Alphonse
Umuyobozi mukuru wa NUDOR, Bizimana Dominique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages