00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafite ubumuga bifuza kugabanyirizwa imisoro

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 20 January 2015 saa 01:44
Yasuwe :

Bamwe mu bafite ubumuga bakora ubucuruzi butandukanye mu mujyi wa Kigali, bifuza ko Leta yabadohorera ku misoro batanga kuko badacuruza kimwe n’abadafite ubumuga.
Abakora ubucuruzi butandukanye mu mujyi wa Kigali, ariko bakaba bafite ubumuga bwa zimwe mu ngingo, bemeza ko gusora imisoro ingana n’iy’abafite ingingo nzima bibateza igihombo, kuko badakora kimwe.
Abo twaganiriye bavuga ko iyo bagiye kurangura hamwe n’abadafite ubumuga, rimwe na rimwe babatanga kubigeza ku isoko, (…)

Bamwe mu bafite ubumuga bakora ubucuruzi butandukanye mu mujyi wa Kigali, bifuza ko Leta yabadohorera ku misoro batanga kuko badacuruza kimwe n’abadafite ubumuga.

Abakora ubucuruzi butandukanye mu mujyi wa Kigali, ariko bakaba bafite ubumuga bwa zimwe mu ngingo, bemeza ko gusora imisoro ingana n’iy’abafite ingingo nzima bibateza igihombo, kuko badakora kimwe.

Abo twaganiriye bavuga ko iyo bagiye kurangura hamwe n’abadafite ubumuga, rimwe na rimwe babatanga kubigeza ku isoko, bakanabatanga kubona abaguzi, nyamara umusoro batanga bose ukangana.

Umwe yagize ati “ Ncuruza ibikoresho bya telefoni, njya kubirangura muri Uganda, mbigeza hano abandi twajyanye bagiye kurangiza ibyo baranguye ngo basubireyo , umusoro dutanga urangana, ariko imbaraga zikoreshwa mu gucuruza ntizingana , kuki Leta itareba ukuntu idohorera abafite ubumuga ?”

Undi nawe ati “ Njye mbona turengana, dusora angana n’ayabantu bafite amaboko (imbaraga) kandi twe ntayo dufite. Navukanye ubumuga bw’amaguru, ariko ncuruza takataka ( uducogocogo) iyo njyanye kurangura n’umuntu muzima, ashobora kutirirwa ashaka umukarani, akabyikorera cyangwa se agateka igare mu gihe njye mba ngomba gushaka umukarani ungeza ku modoka, nkamwishyura, imodoka nayo nkayishyura, nkaza no kwishyura umukarani ungeza aho ncururiza , narangiza ngatanga umusoro ungana n’uwabafite ingingo nzima.”

“ Ntitwifuza ko badusonera umusoro, kuko natwe twishimira kubaka igihugu nk’abandi Banyarwanda. Ariko nanone bajye bareba imbaraga zacu uko zingana, bareke kudusoresha umusoro nk’uwabantu bazima.”

Umunyamabanga uhoraho mu Nama y’Igihugu y’abafite Ubumuga Ndayisaba Emmanuel, yatangarije IGIHE ko ingufu abafite ubumuga bakora ubucuruzi bakoresha ari nyinshi kurusha izikoreshwa n’abantu bazima.

Yagize ati “Icyo kibazo turakizi. Ariko buriya iyo urebye imiterere y’imisoro, biragoye ko wavuga ngo urakuraho umusoro ku muntu urimo ukora ubucuruzi. Icyo tujya tubakoreraho ubuvugizi kandi kigakunda , ni uko iyo umuntu agifite ingorane nk’izo ngizo , wandikira njyanama y’akarere uyisaba ko yagusonera imisoro ukerekana impamvu.’

’ Icyo gihe rero njyanama irabyiga, bakareba niba koko uwo muntu adafite ubushobozi. Iyo basanze rero aribyo, uwo muntu baramusonera nk’imyaka ibiri cyangwa itatu, kugira ngo abanze nawe azamuke.”

Ndayisaba akomeza avuga ko ibyo bishobora gufasha umuntu kuba yagira imbaraga zazatuma ahangana n’abandi ku isoko ry’umurimo kabone n’ubwo yaba afite ubumuga.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages