00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafite ubumuga bishimira ko batakitwa ibimuga

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 5 July 2013 saa 01:26
Yasuwe :

Abafite ubumuga batuye mu turere dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali, barishimira ibyo kwibohora kwabagejejeho harimo no kuba batakitwa ibimuga, bishimira kandi ko bahawe ijambo, bagashyirirwaho amategeko abarengera nubwo hakiri ibyo bagomba kwibohoraho burundu birimo cyane ingeso yo gusabiriza kuri bamwe.
Mu bihe byashize abafite ubumuga bitwaga ibimuga; aba bantu rero bakaba bishimira ko ibyagazweho n’Abanyarwanda mu rwego rwo kwibohara, nabo batahejwe ahubwo bahawe ijambo, bakanahindurirwa (…)

Abafite ubumuga batuye mu turere dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali, barishimira ibyo kwibohora kwabagejejeho harimo no kuba batakitwa ibimuga, bishimira kandi ko bahawe ijambo, bagashyirirwaho amategeko abarengera nubwo hakiri ibyo bagomba kwibohoraho burundu birimo cyane ingeso yo gusabiriza kuri bamwe.

Mu bihe byashize abafite ubumuga bitwaga ibimuga; aba bantu rero bakaba bishimira ko ibyagazweho n’Abanyarwanda mu rwego rwo kwibohara, nabo batahejwe ahubwo bahawe ijambo, bakanahindurirwa izina batakundaga na gato nk’uko babivuga.

Abafite ubumuga bo mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali baganiriye na IGIHE batangaje ko bo bari baboshye by’umwihariko kuko banahabwaga akato, bakimwa ijambo mu ruhame, ubu bakaba bararihawe hakiyongeraho n’izina rishya ry’”Abafite ubumuga”.

Kubwimana utuye mu Karere ka Gasabo afite ubumuga bw’amaguru yombi, akaba yarangaga cyane umuntu umwita ikimuga. Yagize ati “Turashimira Leta y’Ubumwe yabohoye Abanyarwanda, kandi igatuma tubona izina rishya ntidukomeze kwitwa ibimuga. Njye iyo umuntu yanyitaga ikimuga numvaga mbabaye nkumva ko nta nicyo nzimarira mu buzima, ntegereje ari urupfu. Ariko ubu numva narakiriye uko ndemye, kuko twahawe ihumure na Leta.”

Abandi nabo bavuze ko nubwo hari byinshi byagezweho, ariko babona inzira ikiri ndende, kuko hari bamwe muri bo bakiboshywe n’umuco wo gusabiriza, ubusinzi, ibiyobyabwenge, kutagira aho baba n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga Ndayisaba Emmanuel aganira na IGIHE yavuze ko ibyagezweho ari byinshi, ariko ko kwibohora bikomeza.

Ndayisaba agira ati “Ibyinshi byarakozwe kandi ni ibyo kwishimirwa, ariko haracyari akazi ko gukorwa kwibohora biracyakomeza, kandi ibisigaye nabyo bizagerwaho nta kabuza kuko ibyakozwe aribyo byinshi kuruta ibitarakorwa.”

Ndayisaba yakomeje avuga ko hari umushinga barimo gukora wo kureba uburyo abafite ubumuga bagifite umuco wo gusabiriza bashakirwa icyo gukora, uwo mushinga ugakorerwa mu gihugu hose.

Yakomeje avuga ko Umujyi wa Kigali watangiye gahunda yo kuremera abafite ubumuga mu rwego rwo guca umuco wo gusabiriza.

Bimwe mu byo bibohoye harimo no kwita ibimuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages