00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda bagaragaza ko bagikomeje guhezwa no kubura ubuvuzi buhagije

Yanditswe na Habimana James
Kuya 15 June 2020 saa 02:16
Yasuwe :

Abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda, baragaragaza ko hakiri ababyeyi bamwe bagihisha abana babo bavukanye ubu bumuga, ibi bikaba bibagiraho ingaruka zituma bahora mu bukene bukabije.

Tariki 13 Kamena ni umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga bw’uruhu.

Umuryango w’Abibumbye utangaza ko mu bihugu bimwe na bimwe, usanga abantu benshi bafite ubu burwayi bari hagati y’imyaka 30 na 40, bapfa bazize kanseri y’uruhu.

Uyu muryango kandi uvuga ko aba bantu baramutse bakorewe ibizamini by’ubuzima, bakabona indorerwamo z’izuba n’ibindi, bishobora kubafasha gukumira zimwe mu ndwara z’uruhu bahura na zo.

Abafite ubu burwayi mu Rwanda nabo bagaragaza ko iyo umwana avukanye iki kibazo bimugiraho ingaruka zikomeye, zirimo guhezwa ahantu hatandukanye no guhera mu bukene bukabije.

Bimenyimana Andrew ubu ufite imyaka 43, agaragaza ko akiri muto ari umwe bahuye n’iki kibazo cyo guhezwa, bamwe bamutotezaga ugasanga bari n’abantu bakuru.

Avuga ko bamwitaga amazina mabi atesha umuntu agaciro, kandi byose bigaterwa n’uko yari afite ikibazo cy’uruhu.

Gusa avuga ko yagize amahirwe yo kugira umuryango utaramutereranye, ubutwari n’icyizere bituma akomeza kwiga.

Ubu afite icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’amategeko mpuzamahanga, akaba mu bafasha b’umushinjacyaha muri Muhanga.

Avuga ko ubwo yasozaga Kaminuza, yasabye akazi aza no gutoranywa mu bagombaga gukora ikizamini, atsinda icyo kwandika n’amanota meza bituma atumizwa mu bagombaga gukora ikizamini cyo kubazwa.

Agira ati “Nagiye mu kizamini cyo kubazwa, ariko ubwo ninjiraga abantu bagombaga kumbaza nabonye batunguwe, mu by’ukuri nta kintu na kimwe bigeze bambaza ahubwo bambwiye ko nsohoka.”

“Kuvukana iki kibazo ugakura ni ukurwana urugamba rukomeye.”

Avuga ko hari ababyeyi bamwe bahisha abana babo kubera ubujiji, ibi bikaba aribyo bigira ingaruka zituma imibereho yabo iba mib.

Ati “Abenshi muri bo ni abakene, umuntu udashobora kwigurira ibiryo ntabwo yanashobora kwigurira indorerwamo zibafasha kwirinda izuba.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda, Hakizimana Nicodemus, agira ati "Ntidushobora kugira ubushobozi bwo gusuzuma no kuvura kanseri y’uruhu, ntidushobora no kwigurira amadarubindi y’izuba kuko agura 10 500 Frw. ”

Asaba ko guverinoma yashyira aba bantu mu cyiciro n’abandi bafite ubumuga, kugira ngo bafashwe gusuzumwa buri gihe kanseri y’uruhu ndetse n’izi ndorerwamo zagurwa na mutuelle de santé.

Uyu muyobozi kandi agaragaza ko abagore bafite ubu burwayi bw’uruhu usanga bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko hari imyizerere myinshi ivuga ko kuryamana nabo bivura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina na virusi itera Sida.

Hari abafite ubumuga bw'uruhu bakomeje guhura n'ibibazo birimo guhezwa no kubura ubuvuzi buhagije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages