00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafite ubumuga bwo kutabona barasaba ubuvugizi ku ikoranabuhanga

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 3 December 2014 saa 01:10
Yasuwe :

Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB/ Rwanda Union of Blind) busanga bwugarijwe n’ikibazo gikomeye cyo kutagenerwa amahirwe na make mu by’ikoranabuhanga bagasaba buri wese kubakorera ubuvugizi no gukora ibishoboka ngo nabo babone aya mahirwe.
Tariki ya 3 Ukuboza buri mwaka isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yahujwe n’uruhare rw’ikorabuhanga ku bafite ubumuga. Ku ruhande rw’abatabona ngo inzira iracyari ndende ngo bagerweho (…)

Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB/ Rwanda Union of Blind) busanga bwugarijwe n’ikibazo gikomeye cyo kutagenerwa amahirwe na make mu by’ikoranabuhanga bagasaba buri wese kubakorera ubuvugizi no gukora ibishoboka ngo nabo babone aya mahirwe.

Tariki ya 3 Ukuboza buri mwaka isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yahujwe n’uruhare rw’ikorabuhanga ku bafite ubumuga. Ku ruhande rw’abatabona ngo inzira iracyari ndende ngo bagerweho n’ikoranabuhanga bavugaga ko ryageze kuri bakeya cyane.

Dr Patrick Suubi, umuyobozi w’iri huriro yagaragaje ko usanga ibikoresho by’ikoranabuhanga biza mu Rwanda bitarimo uburyo bufasha abatabona, na bumwe mu buryo bubonetse ugasanga bukuwe muri ibyo byuma.

Urugero yatanze ni icyuma cyahoze muri za Banki mu Rwanda cyafashaga abantu gukurikiran uko baje, biciye mu gufata nimero. Yavuze ko icyo gihe wasangaga utabona wagiye muri banki abaza uwo bicaranye nimero yafashe icyuma cyahamagara wa mubare akamenya ko agezweho ariko ngo usanga ibi byuma muri baki zose zo mu Rwanda bitagisohora amajwi.

Mu bindi byagaragajwe ni uko abana babona usanga hirya no hino mu Rwanda baragezweho na gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana nyamara mu gihe abatabona bo itabagezeho.

Hari no kwimwa agaciro, aho imiryango n’abantu bamwe na bamwe batubaha abatabona n’abamugaye muri rusange, nka kimwe mu bikibagangamiye abafite ubumuga ku buryo no kugerwaho na rya koranabuhanga bigisaba inzira ndende.

Abategerwaho n’iri koranabuhanga kandi ngo si abatarize gusa kuko n’abize hari igihe bariheruka mu mashuri makuru na za kaminuza bizemo bikarangirira aho.

Dr Patrick yatanze urugero ko hari abiga kwigisha mu yahoze ari KIE bajya basubirayo basaba ko babafasha bakababonera bimwe mu byo bakoresheje biga kuko ngo byabafasha ariko ugasanga ntibikunze.

Bitewe n’ibi bibazo byagaragajwe, abatabona basaba ko habaho ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera mu guteza imbere iri koranabuhanga cyane cyane bibanda ku batabona n’abafite ubumuga muri rusange.

Ikindi ni uko Leta ikwiye gukora ibishoboka ibikoresho by’ikoranabuhanga bihari nabyo bikajyamo uburyo bworohereza abatabona n’abamugaye muri rusange.

Ni muri urwo rwego, Mukeshimana Vianney Visi Perezida w’Ubumwe bw’abatabona yasabye buri wese kubakorera ubuvugizi ngo nabo bagere ku byiza by’ikoranabuhanga, bitandukanye na mbere aho babonaga utabona nk’udashoboye ikintu na kimwe, ariko ngo ubu nta mupaka

kuri bo. Yagize ati: “ Mudufashe kugenda kuri iyi si, nimudufashe kuyireba nkuko namwe muyireba.”

Ubumwe Nyarwanda bw’abatabona (RUB) bugizwe n’abanyamuryango basaga 2500. Abatabona bamaze kurangiza kaminuza ni 30, mu gihe mu ibarura rusange riherutse ryerekanye ko abatabona basaga ibihumbi 47 mu gihugu hose.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages