Umwe mu bafite ubwo bumuga, unifashisha inkoni yagenewe kubayobora witwa Pierre Nyankiko uri mu kigero cy’imyaka 37, The New Times dukesha iyi nkuru yamusanze kuri ATM iherereye mu gace k’ubucuruzi ka Kimironko. Yavuze ko bimugora cyane kwinjira mu kazu icyo cyuma kirimo no gushyiramo ikarita yabugenewe akarinda kwitabaza inshuti.
Yagize ati “Mba nkeneye kumenya ibikorwa nakoze kuri konti yanjye ntakeneye umfasha ariko uburyo biteye, ntekereza ko tutigeze twitabwaho.”
Nyankiko yavuze ko ATM zikwiye kugira uburyo zorohereza abamugaye bitabaye ngombwa ko bitabaza abandi bantu.
Ati “Ubusanzwe umuntu yakwikorera ibyo akeneye, ntidukwiye gukenera abandi bantu badufasha kugera kuri serivisi za konti zacu […] dukeneye imashini ATM) zifite uburyo bw’amajwi kuko nta mutekano amafaranga yacu aba afite mu gihe nzitabaza uwo mbonye ngo ambikurire.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD), Ndayisaba Emmanuel, yavuze ko mu 2016 bagejeje icyo kibazo kuri Minisiteri y’Ikoranabuhanga, bayisaba ko banki zabagenera uburyo bwihariye bwo gukoresha ATM n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga ariko kugeza ubu nta kirakorwa.
Ndayisaba yagize ati “Twasabye Minisiteri ko muri politiki zayo z’ikoranabuhanga n’itumanaho, banki zikeneye kugura no gushyiraho ATM zorohereza abafite ubumuga bwo kutabona, zikoresha inyandiko basoma kandi zifite uburyo bw’amajwi ku buryo babasha kuzikoresha nk’abandi bantu badafite ubumuga. Dutegereje ko bishyirwa mu bikorwa.”
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abafite banki mu Rwanda, akaba n’uwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda, Maurice Toroitich, yavuze ko icyo kibazo bakizi gusa imbogamizi ari uko izo mashini zitarakorwa.
Yagize ati “Icyo ni ikintu mu by’ukuru tuzi, abakiliya bafite ubumuga bwo kutabona ntibabasha gukoresha ATM nkuko bakazikoresheje. Urabizi banki ni abakiliya b’inganda zikora ATM. Rero, tuzakomeza kwifashisha izo dufite […] nizeye neza ko abazikora nibabasha kugeza ku isoko izifite uburyo bw’inyandiko zifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona kandi zishobora gusohora amajwi, nibyo tuzakoresha.”
Uyu muyobozi yakomeje ashimangira ko umuntu ukora ubucuruzi adakwiye kwirengagiza umukiliya n’umwe, ko bagomba gukora ibishoboka byose bakifashisha ikoranabuhanga buri wese yibonamo.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Jean de Dieu Rurangirwa yemeza ko ikoranabuhanga hari ibintu byihariye ritarateramo imbere ariko ko hakwiye gushakwa ubundi buryo bwo gukemura ibyo bibazo.
Yakomeje agira ati “Iyo urebye amafaranga n’uburyo bwo kwishyura, icyerekezo tuganamo ni icyo kwinjira mu bukungu budakoresha amafaranga mu ntoki […] Tuzakomeza kujyana n’iterambere ry’ikoranabuhanga tunareba uko abanyarwanda bose bagira amahirwe angana nkuko bayagenerwa n’Itegeko Nshinga.”
Imibare yashyizwe ahagaragara na Banki Nkuru y’u Rwanda ku wa 6 Werurwe 2018, yerekana ko hagati ya Ukuboza 2016 na Ukuboza 2017, kwishyura hakoreshejwe amakarita byiyongereye. Gukoresha ATM byiyongereye ku kigero cya 15%, ababikoresheje bava ku 8,200,589 bagera ku 9,408,701, agaciro kabyo kiyongera ku kigero cya 21%, kuko byavuye kuri miliyari 407 Frw bigera 493 Frw.
Umubare wa ATMs wavuye kuri 84 mu mwaka wa 2010 ugera ku 4,004 mu Ukuboza 2016. Imibare itangwa NCPD, igaragaza ko mu Rwanda habarurwa abafite ubumuga bagera 446 453.



















TANGA IGITEKEREZO