Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafite Ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Rwanda, Munana Samuel, yavuze ko bifuza ko uburenganzira bwabo bwakubahirizwa kurushaho.
Yagize ati “Twifuza ko uburenganzira bw’abatumva ntibanavuge bwakubahirizwa kurenza uko biri uyu munsi binyuze mu kwigisha mu mashuri no mu nzego zose ururimi rw’amarenga rugashyirwa mu Itegeko Nshinga nkuko Icyongereza, Igifaransa ndetse n’Ikinyarwanda birimo.”
Yakomeje agira ati “Iyo havuzwe abafite ubumuga, abantu bumva abafite ubumuga bw’ingingo nyamara iyo umuntu abaho atumva atanavuga ni ubumuga butoroshye aba afite.”
Munana avuga ko uburyo inzego z’Igihugu zubatse amakuru atangwa guhera ku rwego rwo hejuru kugeza ku rwego rwo hasi nyamara ababana n’ubumuga bwo kutumva no kutabona ntibagerweho n’ubwo butumwa kuko ururimi bakoresha rutazwi na benshi.
Mukamana Lenatha umwe mu batumva batanavuga baganiriye na IGIHE yatangaje ko kwigisha ururimi rw’amarenga bishyizwe mu mashuri byarushaho gufasha kuko ngo iyo atarebye televiziyo y’igihugu biba birangiye kumenya amakuru yiriwe kuko mu muryango we nta n’umwe uzi ururimi rw’amarenga.
Ati “Kwiga ururimi rw’amarenga ni ingenzi biramutse bishyizwe mu mashuri abantu babimenya byihuse kandi bakajya bafasha ababana no kutumva no kutavuga bakanaganira n’inshuti kuko uretse kuba abatumva ntibanavuge baganira hagati yabo ubundi babaho mu bwigunge gusa.”
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu ibarura rusange riheruka cyagaragaje ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga barenga ibihumbi 30 mu gihe abazi ururimi rw’amarenga baba no mu ihuriro ryabo ari 1228.
Tombola Felicie
[email protected]
























TANGA IGITEKEREZO