00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafite umutima ufasha barakangurirwa gutabara Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya

Yanditswe na

Rubibi Olivier

Kuya 20 September 2013 saa 09:33
Yasuwe :

Urubyiruko rw’Abakirisitu Gatorika bibumbiye mu muryango bise Pico Youth (People Improving Community for Organizing) basengera muri Centre Christus i Remera, barakangurira abantu bafite umutima utabara gufasha Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya.
Uru rubyiruko rwatangaje ibi ku wa Kane tariki 19 Nzeri 2013, ubwo basuraga Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya, bacumbikiwe mu nkambi ya Kiyanzi iherereye mu kagari ka Kiyanzi, Umurenge wa Nyamugari, Akarere ka Kirehe.
Nyuma yo (…)

Nyuma yo kubashyikiriza inkunga babageneye igizwe n’ibikoresho bitandukanye, birimo ibiryamirwa, imyenda n’ibiribwa, byose bifite agaciro gasaga miliyoni eshatu; uru rubyiruko rwasabye ko Abanyarwanda bafite umutima utabara, kugoboka benewabo barimo kwirukanwa muri Tanzaniya.

Uhagarariye uru rubyiruko Ingabire Grace, yavuze ko kuza gufasha aba banyarwanda ari ukubereka ko bafite bene wabo babitayeho. Ati “Twaje hano kugira ngo twereke bene wacu ko tubazirikana, kandi tukaba dukangurira n’abandi gushirika ubute, bakegeranya duke bafite, bakaza gusura benewabo. Ubuzima murimo natwe twabunyuzemo, ni igihe gito mukabuvamo, mukaba Abanyarwanda basanzwe biteza imbere.”

Fr. Elysee Rutagambwa, umuyobozi wa “Centre Urumuri” ibamo urwo rubyiruko rusengera muri Christus i Remera, yavuze ko uru rubyiruko rwibumbiye muri Pico Youth, rwose rwarangije muri za Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda, ariko bakaba batarabona imirimo. Ati “Twabahurije hamwe kugira ngo tubereke ko akazi atari ako ukora hanyuma ugahabwa igihembo, ahubwo ko na bo hari ibyo bashoboye byafasha abandi, kandi bakumva ko hari icyo bafashije umuryango.”

Fr. Rutagambwa yakomeje avuga ko kuba umukirisitu atari ukwirirwa mu rusengero, ahubwo kuba umukirisitu ari ugusenga, ariko ukagira n’umutima wo gufasha abababaye.

Ubufasha urubyiruko rwibumbiye mu muryango Pico Youth bukaba bwahereye ku bantu bagerwaho n’ingaruka z’imibereho mibi, harimo ababyeyi babyarira muri iyi nkambi, abana bavuka, abana bakiri batoya ndetse n’abantu bakuze barimo abakecuru n’abasaza.

Bimwe mu bikoresho byatanzwe
Ababyeyi bahabwa n'imyambaro y'abana
Fr Elysee Rutagambwa: Kuba umukirisitu si ukuba mu rusengero gusa

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages