Abagororwa n’imfungwa bo muri Gereza ya Gasabo bagaragaza ko kimwe mu bibazo by’ingutu bafite ari uko amahema ashaje babamo arimo udukoko tw’ibiheri tubabuza amahwemo.
Abafungiwemo bataka ko nyuma y’amezi atatu gusa ibiheri byabarembeje, nubwo Ubuyobozi bw’iyi Gereza bubaterera umuti busanzwe mu mezi atandatu.
Babwiye Minisitiri w’Umutekano, Sheikh Musa Fazil Harerimana, mu rugendo yahagiriye ku wa 6 Mutarama 2015, ko iki kiri mu bibazo bikomeye bamusaba kubakemurira.
AC Jean Bosco Kabanda ukorera mu Urwego Rukuru rw’Imfungwa n’abagororwa yavuze ko amafaranga yo gutera umuti wica utu dukoko ahari, ndetse ko bagiye kureba uko bawutera mu gihe cya vuba.
AC Kabanda yemeye ko ibi bikoko bihari kandi ko nawe ubwe yabyiboneye.
Ati “Icyumweru gishize naje aha ngaha nciyemo mbona koko utwo duheri dutangiye kugaruka, ariko hari hashize amezi atatu gusa umuti utewe kandi twari twarafashe gahunda yo kuwutera rimwe mu mezi atandatu bityo igihe bateganyaga kongera gutera undi cyari kitaragera. Nahamagaye DP, twumvikana ko iyo gahunda yashyirwaho n’ubwo igihe kitaragera.”
Mu mvugo ikebura, Minisitiri Harerimana yabasabye ko batakwiye kwirindiriza icyo gihe cyose cy’amezi atandatu, kandi bazi neza ko hari ubwo bashobora no kuwutera nabi, ababwira ko bakwihutira gukemura icyo kibazo cy’ibiheri vuba.
N’ubwo nta gihe gifatika atanga, Minisitiri Harerimana yibukije abafungiwe muri Gereza ya Gasabo, ko bari kubakirwa indi Gereza nshya bazimukiramo iri i Mageragere mu Murenge wa Butamwa, mu Karere ka Nyarugenge, ati “ntabwo muri hano igihe kinini”.
Muri Raporo yatanzwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, baheruka gushimangira ibibazo by’ingutu biterwa n’umwanda byugarije amagereza anyuranye nk’iya Bugesera, Nyamagabe, Rwamagana, Nyarugenge n’iya Gicumbi haba mu bwihererero, mu bikoni, aho baryama n’ahandi.


















TANGA IGITEKEREZO