Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS, rwatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu abagabo bagera ku 3000 bari bafungiye muri gereza ya 1930, nta n’umwe wayirayemo kuko bimurirwe muri Gereza nshya ya Nyarugenge iri mu Murenge wa Mageragere.
Gereza ya Mageragere ifite ubushobozi bwo kwakira abagororwa ibihumbi 9000. Izimurirwamo abagabo 3000 bari bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge (1930) na 5500 Gasabo.
Kuri iki Cyumweru, Umuvugizi wa RCS, CIP Sengabo Hillary, yatangarije IGIHE ko abagabo bose bari bafungiye muri 1930 bimuwe usibye 44 bakora imirimo yo mu gikoni.
Ati “Abagabo bose twabimuye. Hasigaye abagore n’abana 17 dushaka kujyana i Nyagatare. Abagabo 44 bakora imirimo yo mu gikoni nabo basigaye; urumva abana ntabwo bitekera, abagore ntibitekera kuko burya imirimo yo mu gikoni nko kwasa inkwi no guterura ibyo bariramo ikorwa n’abagabo. Abo rero nabo basigaye biyongera ku bagore 536.”
Aba bagore 536 basigaye muri 1930 nabo bagiye gushakirwa aho bimurirwa ku buryo bishoboka ko bajyanwa muri Gereza ya Musanze, abagabo bari bayirimo bakajyanwa mu ya Rubavu.
Sengabo yakomeje agira “ Abagore bo turimo gushakisha uburyo tubashyira mu magereza y’abagore namara gutunganywa. Aho harimo iya Ngoma na Nyamagabe ariko hari icyifuzo cy’uko bazashyirwa muri Gereza ya Musanze none ho abagabo bari bahari bakajyanwa i Rubavu, biracyari mu bitekerezo. Ubwo bibaye twahita tugira gereza eshatu z’abagore (Ngoma, Musanze na Nyamagabe).”
Indi gahunda uru rwego rufite ni iyo kwimura abagororwa bari muri gereza ya Kimironko n’iya Nyarugenge (1930) aho bitarenze muri Kanama uyu mwaka bizaba byakozwe. Ibi bizaterwa n’uko imirimo yo kubaka ibindi bice kuya Mageragere bizagenda bikorwa.
Gereza ya Kigali ya 1930, iri ku Muhima muri Nyarugenge, niyo gereza ya cyera kurusha izindi mu Rwanda kandi ikaba iranga imyubakire y’abakoloni (architecture coloniale).
Iyi gereza yashyizwe ku rutonde rw’imirage ndangamateka iri mu nyubako nke zasizwe n’abakoloni. Ni ikimenyetso cy’amateka kimwe n’ inzu ya Richard Kandt, wabaye Rezida wa mbere w’Ubudage mu Rwanda. Iyi nzu Kandt yayubatswe hagati ya 1908 na 1910.
Amafoto yafashwe kuri uyu wa Gatandatu ubwo abagabo bari bafungiwe muri 1930 bimurwaga



















TANGA IGITEKEREZO