Babiri mu bafashwe barimo uwari wibye televiziyo nini n’umuzindaro mu Karere ka Nyamagabe mu gihe mugenzi we yafatiwe i Huye yibye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 120, telefoni n’ibindi bikoresho bitandukanye byo mu nzu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko aba bombi bakurikiranyweho ubujura buciye icyuho aho binjiye mu nzu bakiba ibikoresho bitandukanye.
Yagize ati ‘’Umwe yinjiye mu nzu y’umuturanyi we akoresheje urufunguzo rw’urucurano abasha kwiba ibikoresho bitandukanye birimo televiziyo, umuzindaro n’ibindi na ho undi we, yacunze ku jisho umuturanyi we witwa Maniriho yinjira mu nzu ye yiba amafaranga ibihumbi 120.’’
CIP Emmanuel Kayigi yakomeje avuga ko iby’ubu bujura bwakozwe ku wa Kane w’iki cyumweru byamenyekanye bitewe n’amakuru abaturage bahaye abibwe nabo bakayageza kuri Polisi ibikorwa byo kubashakisha bigahita bitangira.
Yagize ati ‘‘Abapolisi bacu bari mu kazi mu gihe cya nijoro bahura n’umwe atwaye bimwe muri biriya bikoresho agiye kubigurisha niko kubihuza n’amakuru abaturage bari baduhaye tumuta muri yombi. Uwibye amafaranga we, yafashwe n’abaturage hanyuma baramudushyikiriza, kuko bamubonye agura ibintu bitandukanye birimo inkweto nshya, imyenda, mbese yiyitaho ku buryo budasanzwe, bagira amakenga y’aho yaba yakuye amafaranga kuko basanzwe bamuzi.’’
CIP Kayigi yabwiye abaturage kugira amakenga mu gihe babonye abantu batazi neza mu mudugudu batuyemo ndetse bakanihutira kumenyesha Polisi mu gihe hari uwibwe kugira ngo iperereza ritangire ababikoze babashe gufatwa n’ibyibwe bibashe kugaruzwa.
Yanasabye abaturage kwirinda kwandarika ibikoresho byabo no kubika neza imfunguzo zabo, bagakinga inzu neza kuko iyo bidakozwe biha icyuho abajura bityo bikaborohera kwiba.
Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.



















TANGA IGITEKEREZO