Bamwe mu bagabo baganiriye na IGIHE, bavuze ko abagabo basigaye bahohoterwa nubwo bigoye kubona umugabo wagiye kurega.
Nyarwaya Pascal utuye i Kabuga mu Gahoromani yavuze ko amaze imyaka itatu atakibana n’umugore kubera ko yamuhohoteraga.
Ati “Urukundo rw’ ubu ni amafaranga. Njye umugore yarankubitaga nkareba kumukubitira mu maso y’abana bigatuma nituriza gusa ikindi nabonye abagore basigaye bakurikira amafaranga cyane kurusha urukundo.”
Undi mugabo utuye mu murenge wa Kimisagasa utarashatse kuvuga amazina, yavuze ko umugore we amuhoza ku nkeke amushinja kujya mu bandi bagore kandi amubeshyera.
Yagize ati “Njyewe umugore wanjye twapfuye amagambo agira. Ni wa mugore ufuha cyane kandi ushobora no kuticara ngo tuganire ku kibazo cyabaye.”
Aba bagabo bavuga ko guhohoterwa kwabo akenshi bidashigira ku gukubitwa ahubwo ko n’amagambo ubwayo babwirwa bayafata nko guhohoterwa.
Uwitwa Kalisa Jean Paul ati “mu minsi ishize abana banjye baransuzuguye kubera nyina wa bo, mbimubwiye turatongana, anyizirikaho ngo nyica bagufunge, ngo nkoraho bagufunge!”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Prof Bayisenge Jeannette, aherutse kubwira IGIHE ko ihohoterwa mu miryango ahanini riterwa n’amakimbirane.
Yagize ati “Amakimbirane yakomeje kuvugwa haba mu Rwanda no ku Isi muri rusange, yagiye yiyongera hariho n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. twakomeje kubona iryo hungabana ry’uburenganzira bwa muntu cyane cyane irishingiye ku gitsina.”
Yavuze ko u Rwanda rutigeze ruhagarika ingamba zo guhangana n’ibibazo byugarije umuryango, by’umwihariko binyuze mu guhana ababihamijwe.
Yakomeje ati “Iyo turwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ntituvuga ngo ni umugabo, umugore, umwana cyangwa umuhungu wahohotewe, kuri twebwe buri wese agomba guhabwa ubutabera.”
Ibiza ku isonga bituma abagabo n’abagore bahohoterana birimo ubusinzi, kutumvikana ku ikoreshwa ry’umutungo w’urugo, gucana inyuma kw’abashakanye ndetse n’imyumvire mibi y’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!