Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ishyiriyeho ingamba zo kuzamura uburezi,ndetse bikaba bimaze gutera intambwe igaragara, Minisiteri y’uburezi ariko iratangaza ko kuva mu mwaka wa 2011 byagaragaye ko abakobwa bataga ishuri ari benshi nyuma yo gutwara inda z’indaro. Abashyirwa mu majwi mu babatera inda hakaba harimo abagabo bakuze, abarimu ndetse n’abamotari.
Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Uburezi yashyizeho ingamba z’uburezi kuri bose, mu mwaka wa 2004 aho abitabira amashuri abanza ubu barenga 90 %, inatangiza gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda mu mwaka wa 2009, yaje kwaguka ikaba 12, byatumye umubare w’abinjira mu mashuri yisumbuye wiyongera kugera ku kigero cya 21% mu mwaka wa 2012.
Nyuma yo kubona ko ikibazo gihindura isura, Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Uburezi Dr Harebamungu Mathias yatangaje ko iyo minisiteri hamwe n’izindi nzego bireba, bakoze igenzura bagasanga ihohoterwa rishingiye ku gitsina riza ku isonga mu bituma abakobwa bata amashuri, bituma hatangira gukorwa ubushakashatsi mu gihugu hose bugamije kumenya neza imiterere y’ikibazo.
Kabageni Eugenie, Umugenzuzi wungirije w’Urwego rushinzwe gukurikirana uko ihame ry’uburinganire rishyirwa mu bikorwa, yagaragaje ko iri hohoterwa rigaragara cyane mu mashuri y’uburezi bw’imyaka icyenda na 12.
Kabageni yagize ati “Twasanze kumwe bataha bavuye ku ishuri bahurira mu mayira n’ababahohotera. Si abo bahurira nabo mu mayira gusa, no hagati yabo ubwabo iri hohoterwa rirakorwa, kimwe n’uko n’abarezi babigiramo uruhare.”
Imibare y’ubushakashatsi bwakozwe na GMO ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi ku ihohoterwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye, igaragaza ko abakobwa bahohoterwa na bagenzi babo b’abahungu bageraga kuri 11.8% mu mwaka wa 2012, abashukwa n’abagabo bakuze bangana na 20.2%, ababikorerwa n’abarimu bangana na 20.9%, ababikorerwa n’abamotari bakangana na 8.5% n’abandi badasobanurwa biharira 12.7%.
Kabageni yavuze ko bibabaje kuba hari abantu batakaje indangagaciro z’ubumuntu bafatirana abana b’abakobwa bakabashora mu bishuko, agira ati “Birababaje kuko iri hohoterwa rikorerwa abana bakiri bato, kandi umwana apfa mu iterura. N’iyo yaba ari umwana umwe uhohoterwa ntibikwiriye, kuko hari ubwo biba bikorwa n’uwakagombye kumurera akamubera icyitegererezo.”
Kuba abarezi batungwa agatoki mu bagira uruhare mu guhohotera abo bashinzwe kurera babakangisha ububasha babafiteho n’indi, Dr Harebamungu Mathias Umunyamabanga wa Leta muri Minsiteri y’Uburezi ufite amashuri abanza n’ayisumbuye mu nshingano ze, agereranya ibyo bikorwa n’ubusambo.
Yagize ati “Abazajya bamenyekana baba abarezi cyangwa abandi bazajya bahanwa ku buryo bigaragarira bose. Abana basabwe gutunga agatoki no kwatura bakavuga umuntu wese ushatse kugira icyo abashukisha agamije kubahohotera.”
Dr Harebamungu kandi yasabye ko Abanyarwanda bose bagomba guhagurukira kurwanya iki cyorezo, bakamenya ko umwana akeneye uburere bwiza, kuko ejo hazaza haba hasenyutse kiramutse kidakemutse.
Mu mwaka wa 2011, abagera kuri 61% by’abanyeshuri bagaragaje ihohoterwa, mu mwaka wa 2012, abakobwa b’abanyeshuri basambanyijwe bari 1,682 na ho mu mwaka wa 2013 imibare yabo yavuye ku bantu 99 muri Mutarama igera kuri 222 muri Gashyantare.



















TANGA IGITEKEREZO