Ni igikorwa batekereje nyuma yo kubona ko hari bagenzi babo bishoye muri Jenoside bakica, nyamara umwuga wabo wari uwo kuramira ubuzima bw’abantu.
Kuva ibyo bikorwa byatangira mu mwaka wa 2010, hamaze korozwa inka 102 imiryango yo mu Karere ka Huye.
Ubwo hatangwaga inka 22 ku miryango ituye mu murenge wa Rwaniro, Umuyobozi Mukuru wa CHUB, Dr Augustin Sendegeya, yibukije akamaro k’icyo gikorwa gihoraho biyemeje kujya bashyigikira .
Dr Sendegeya yagize ati “Abantu batugana baza bashaka ubuzima, ikindi kandi mbere y’uko umutu akora kwa muganga hari indahiro arahira. Mu gihe cya Jenoside hari abaganga benshi kandi b’inzobere bagize uruhare rugaragara muri Jenoside, twebwe rero mu gihe cyo kwibuka twiyemeje ko buri mwaka tuzajya dukora ibikorwa by’urukundo tugaragaza ko hari itandukaniro riri hagati yabo na twe.”
Mbere yo gutanga inka ku batishoboye, abaganga b’inzobere bo kuri CHUB babanje gutanga umusanzu ku Kigo Nderabuzima cya Rwaniro, aho bakoze igikorwa cyo gusuzuma no kuvura indwara zirimo iz’amaso, izo mu muhogo no mu matwi, izo mu mazuru, iz’amenyo, iz’imbere mu mubiri n’izindi zisaba kubagwa.
Hasuzumwe abantu basaga 230, muri bo abagera kuri 60 bahabwa impapuro zibemerera kuzabasanga kuri CHUB kugira ngo basuzumwe byimbitse kugiora ngo babashe kubavura.



















TANGA IGITEKEREZO